Gutunganya ubusitani, akazi kinjiriza menshi abagakora
Muri 2004, Hamiss Mudenge, umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 60, yagiye kwaka akazi ko gukora mu buhumbikiro (pepinier) y’indabo, ibiti bitandukanye n’imbuto byifashishwa mu gutunganya ubusitani i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, umukoresha we akajya amuhemba ibihumbi bitanu (5,000FRW) akamucumbikira ndetse akanamugaburira.
Mudenge avuga ko mu myaka umunani yamaranye n’umukoresha we, yagendaga yitegereza umubare w’amafaranga yinjiza dore ko uretse gutunganya imirima y’ingemwe no kuzitaho azivomerera anazikorera mu buryo butandukanye yananyuzagamo akakira abakiriya.
Agira ati “Ni njye na we gusa twabaga muri iyo pepeniyeri. Uru rurabo ubona rwonyine (yerekana umuhate) twarugurishaga ibihumbi bitanu (5,000FRW), yashoboraga no kwinjiza miliyoni 10FRW ku kwezi.”
Mu 2010, nyuma yo kubona ko umukoresha we yinjizaga amafaranga menshi akamuha intica ntikize, dore ko amenshi yacaga mu ntoki za Mudenge kuko umukoresha we ngo yari afite akandi kazi, Mudenge yahisemo gutangira iye pepeniyeri mu gishanga kiri ku muhanda mugari hagati ya Nyaratarama na Kibagabaga.
Muri pepeniyeri ya Mudenge harimo amoko arenga 60 indabo n’ibiti kandi ururabo rumwe arugurisha kuva ku mafaranga 500 kugeza ku bihumbi bitatu (3,000FRW) bitewe n’ubwoko bwarwo naho ibiti bye bikaba byiganjemo iby’imbuto kimwe akakigurisha hagati ya 1,500FRW na 3,000FRW.
Nubwo avuga ko bigoye kumenya amafaranga akorera ku munsi bitewe n’uko abakiliya bataza ku buryo buhoraho, Mudenge avuga ko iyo umunsi wagenze neza hari ubwo ashobora kubona ibihumbi 150FRW ku munsi ariko hakaba n’igihe yirenza iminsi itatu nta faranga na rimwe yijinje.
Agira ati “Ibyo gucuruza ingemwe ni nka butiki kuko hari ubwo n’umukiliya aza ari umwe akagusigira ibihumbi 150FRW ubundi ukamara iminsi uhirirwa nta n’ukubaza igiciro.”
Mu myaka ibarirwa muri itanu amaze yikorera acuruza ingemwe z’indabo n’ibiti byo mu busitani, Mudenge avuga ko amaze kwiyubakira inzu ifite agaciro nk’aka miliyoni 20FRW i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, akaba ashobora gutunga umuryango we w’abantu umunani no kwishyurira abana be batatu amafaranga y’ishuri n’ibikoresho, ndetse we n’umugore we bakazigama ibihumbi 70FRW mu bimina no muri banki buri cyumweru.
Agira ati “N’umugore wanjye ni byo akora, we abumba amavaze (ibibumbano bashyiramo indabo) kandi tuba muri banki mu Gakinjiro n’I Remera ziba zidusaba amafaranga buri cyumweru.”
Kuri pepeniyeri ya Mudenge twahahuriye n’umukiriya washatse ko tumwita Papa Kévin, aje gushaka indabo zo gushyira mu busitani.
Papa Kévin uvuga ko akunda ubusitani cyane kuko yabaye mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika y’Iburengerazuba na Oseyaniya, avuga ko mu busitani bw’iwe harimo ibiti byigangemo imikindo n’indabo, bukaba bumaze kumutwara abarirwa mu bihumbi 300FRW.
Agira ati “Nk’indabo n’ibiti birimo bimaze kuntwara 200FRW, abakozi ibihumbi 100FRW kandi ubwo nawe urabyumva no kubwitaho ngo bukure bizantwara andi.
Hobe Nshuti Garden, ubusitani bwatwaye arenga miliyoni 30FRW
N’ubwo abenshi mu bafite pepeniyeri z’ingemwe, indabo n’ibiti byo mu busitani bibagora guhita bavuga ingano y’amafaranga binjiza, iyo urebye igiciro cyo gutunganya ubusitani bitanga ishusho y’umusaruro uva mu ma pepeniyeri.
Muri 2015, Koperative Hobe Nshuti, igizwe n’abanyamuryango babarirwa muri 70 bagizwe ahanini n’ingo (imiryango), yatangiye umushinga wo kubaka ubusitani bw’imyidagaduro bwakira ubukwe n’ibirori bitandukanye ku buso bwa hegitari imwe i Musave mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Mu gihe ubaze ibigize ubwo busitani bwose bivugwa ko bufite agaciro ka miliyoni zisaga 400FRW, Prosper Bitembeka, umwe mu banyamuryango b’iyo koperative, avuga ko imirimo yo gutunganya ubwo busitani gusa (kubusiza neza, guteramo ibiti n’indabo) yatwaye hafi miliyoni 30FRW.
Francine Nyirabashyitsi, rwiyemezamirimo uzobereye mu gutunganya ubusitani ari na we wakoze isoko ryo gutunganya “Hobe Nshuti Gardern”, mu kudusobanurira uburyo indabo n’ibiti byo mu busitani bihenda yagiye yifashisha nka bimwe mu byo bashyize muri ubwo busitani.
Nyirabashyitsi avuga ko muri Hobe Garden bakoresheje imodoka za fuso eshashatu (6) za pasiparumu, mu gihe fuso imwe kuva aho baguraga ubwo bwatsi kugeza bayiteye mu busitani ngo byamutwaraga ibihumbi 450FRW. Bivuze ko pasiparumu yo muri Hobe Garden yonyine yatwaye miliyoni ebyiri n’ibuhumbi 700FRW.
Ni mu gihe mu bwoko bw’ibiti bitandukanye yateye muri ubwo busitani avuga ko ibyamuhenze ari imikindo kuko yakoresheje ubwoko butatu bw’imikindo ubwitwa “Palmier Bismarckia” y’umweru akaba ari yo yamuhenze kuko yaguraga ibihumbi 50FRW umwe, kandi muri ubwo busitani akaba yarashyizemo icumi.
Indi mikindo 20 irimo n’uwitwa “Palmier Triangle” imeze nk’iteye mu Mujyi wa Kigali, imbere y’Ibiro bya Perezida kuko umwe ugura ibihumbi 30k mu gihe na yo yakoreshejemo icumi. Bishatse kuvuga ko ubaze no kuyigeza mu busitani, imikindo ubwayo yamutwaye hejuri ya miliyoni 1,5FRW.
Akomeza avuga ko kandi muri ubwo busitani harimo ibiti by’imbuto 60 birimo imyembe, mandarine, amatunda, amaronji n’ibindi mu gihe igiti kimwe ngo cyagiye kimutwara ibihumbi 5FRW.
Agira ati “Byarampenze kuko nashyizemo ibiti biri mu kigero cyo kurabya, ubu bimaze gusarurwaho nka gatatu.”
Muri ubwo busitani kandi harimo n’indabo z’ubwiza na zo avuga ko zamuhenze kuko uruhendutse yaruguze ibihumbi 6FRW naho uruhenze rukamutwara ibihumbi 10FRW.
Mu gihe Nyirabashyitsi yahawe miliyoni 25FRW zo gutunganya Hobe Nshuti Garden gusa, avuga ko yanahawe kontaro y’ibihumbi 250FRW buri kwezi yo kwita kuri ubwo busitani mu gihe cy’umwaka kugira ngo ibiti n’indabo birimo bikure neza.
Uburanga bwo mu ngo na bwo busaba uwifite
Uretse ubusitani bw’ubucuruzi nk’ahakorererwa ibirori bitandukanye, Nyirabashyitsi avuga ko anatunganya ubusitani bwo mu ngo.
Iyi nzobere mu by’uburanga bw’ubusitani ivuga ko ubusitani bwo mu rugo ku buso buri hagati ya m² 300 na m² 1,000 butwara abarirwa hagati ya miliyoni 1FRW n’ibihumbi 300FRW bitewe n’aho ubwo busitani buri n’ingano.
Avuga ko nk’i Nyarutarama mu gipangu kirimo igorofa usanga ubusitani bwaho butwara miliyoni imwe mu gihe usanga nka Kimironko butwara ibihumbi 300FRW.
Avuga kuri ubwo bw’ibihumbi 300FRW, Nyirabashyitsi agira ati “Dushyiramo ibiti bikeya n’indabo nkeya kuko indabo zirahenda.”
Hirya no hino ku mihanda mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane ahegereye amazi, usanga hacucitse pepeniyeri z’ingemwe z’imbuto n’indabo zo mu busitani.
Nko ku muhanda uzwi nka “Poids Lourds” uvuye ku Kinamba cya mbere (uturutse Sonatube) kugera Nyabugogo uhasanga pepeniyeri zirenga 20 z’indabo n’ibiti byo mu busitani, byanatumye ba nyira zo bibumbira mu makoperative.
Ildephonse Munyemanzi, umwe mu bafite pepeniyeri y’indabo n’ibiti bitanga uburanga muri ako gace, akaba n’umuyobozi wa Koperative OPPC Rabagirana nk’imwe muri koperative zikorera muri ako gace yibumbiyemo pepeniyeri 22, avuga ko n’ubwo izo pepeniyeri zibatunze zigira akazi gakomeye ku buryo kubijyamo bisaba kwihangana.
Munyemanzi wahoze ari umucuruzi ku Muhima aho yari afite butiki imwinjiriza abarirwa mu bihumbi 200FRW buri kwezi akabireka akanjira mu buhinzi bwa pepeniyeri y’indabo n’ibiti by’uburanga, akomeza avuga ko koko kubera akazi bitanga no kuba bagendera ku bihembwe by’ubuhinzi bituma indabo n’ibiti by’ubwiza bihenda.
Agira ati “Igihe cy’imvura ni bwo ducuruza naho mu gihe cy’izuba tukuhira tukarera ingemwe, kandi usanga ururabo rumwe ushobora no kururera hagati y’amezi atandatu n’umunani.”
Afatiye ku rugero rw’urubabo rumwe amaze kurera mu gihe cy’amezi atandatu, avuga ko urwo rurabo abarira igiciro cya 2,000FRW amaze kurutakazaho 1,500FRW, cyakora na we akemeza ko bigoye kwibarira umusaruro mu gihe cy’ukwezi dore ko ngo abakiliya badahoraho.
Gusa, na we avuga ko ubusitani bwo ku buso bwa m² 300 abukorera hagati y’ibihumbi 200 n’ibihumbi 500FRW bitewe n’ibyo umukiliya yifuza.
Ati “Ubusitani bushobora kuba ari butoya ariko umukiliya abushakamo ibiti bihenze.”
Munyemanzi na we avuga ko muri pepeniyeri ye harimo ibiti bigurishwa hagati y’amafaranga ibihumbi 30FRW kimwe ibihendutse birimo ahanini iby’imbuto bikagura ibihumbi 3FRW.
Nubwo abenshi mu bo twaganiriye twasanze ibiti bihenze bafite bitarenze ibihumbi 50FRW ku giti kimwe, umwe mu bafite pepeniyeri ahitwa ku Mavaze mu Mujyi wa Kigali ku muhanda munini uri munsi y’umudugudu wa Vision City, avuga ko usanga hari ibiti biba bishobora kugura hagati y’ibihumbi 200FRW n’ibihumbi 400FRW bitewe n’igihe kimaze.
Agira ati “Hari igiti usanga kimaze imyaka hagati y’itanu n’icumi, umuntu aje akaguha ibihumbi 400FRW ubyumvise agira ngo ni menshi ariko ubaze ibyo yagitanzeho usanga nta gitangaza kirimo.”
Ibiti bihenda muri ubwo buryo akenshi usanga ari ibiti by’ishyamba biba byaritaweho ku buryo gikurwa muri pepeniyeri bakagenda bakagitereka mu busitani bw’umuntu uko cyakabaye kigakomeza ubuzima bwacyo bitabaye ngombwa ko cyangirika cyangwa ngo kibanze kuma.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|