Dore uburyo JMV Ndagijimana yibye u Rwanda hafi miliyoni 6 z’Amadolari

JMV Ndagijimana wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Leta y’inzibacyuho y’ u Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arashinjwa miliyoni 5.8$ yanyereje mu byiciro bitandukanye nyuma yo gushyirwa kuri uwo mwanya.
Uwo muyobozi wari ukiri muto dore ko yari afite gusa imyaka 33 y’amavuko, yari yizeweho na Leta kuba azi ibya dipolomasi mpuzamahanga kuko yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Gihugu cy’u Bufaransa mbere ya 1994.
Amafaranga uyu mugabo ashinjwa kunyereza arimo ibihumbi 187$, yanyereje mu mezi make yari amaze kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, n’angana n’ibihumbi 280 byamadorari ya Amerika yagurishije inyubako ya Leta ubwo yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa mu myaka ya za 1990.
Ashinjwa kandi ibihumbi 240$ bikubiyemo ayo yibishije inyandiko mpimbano, hamwe n’ibihumbi 12 USD yambuye uwari umukozi wa Ambasade ukomoka muri Etiyopiya.
Hari kandi Amadolari ya Amerika hafi Miliyoni 2 yanyerejwe yari agenewe kugura bimwe mu bikoresho bya gisirikare, yanyerejwe ku bufatanye na Col. Ntahobari, wakoraga muri Ambasade.
Yose hamwe niyo ateranywa akagera hafi amadorari ya Amerika miliyoni 5.8$, angana na Miliyari zisaga umunani ubaze mu mafaranga y’u Rwanda.
Ubwo bujura bwa Ndagijimana bwaje kujya ahagaragara mu 1994, ubwo uwari Minisitiri w’Intebe Faustin Twagiramungi, yavugiraga i Cyangugu ko uwo Ndagijimana yibye mu isanduku ya Leta amadorari ibihumbi 187$.
Iyo nkuru inagarukwaho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda J. Damascene Bizimana, hari tariki 13 ku Irebero ahasorezwaga gahunda z’Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo bujura kandi bwanagarutse mu magambo ya Ndagijimana atera ubwoba abashakaga kumukurikiranaho ibyo byaha mu nkiko z’Ubufaransa, aho Ngarukiye wamushinjaga yagaragaje ko ayo mafaranga yayamuhereye ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Ibyari ibirori bya Leta byahindutse ihuriro ry’abajura
Usibye kuba Ndangijimana hari amafaranga ashinjwa kunyereza, ubugenzuzi bwakozwe hagati y’ukwezi kwa Nyakanga na Kanama 1995, bugaragaza ko na mbere ya 1990, yarangwaga na ruswa.
Iyo myitwarire mibi yaje gutuma yihesha n’ububasha bwo kugurisha inyubako ya Ambasade ya Leta y’u Rwanda i Paris mu Bufaransa, ku giciro gito ugereranyije n’agaciro kayo yubakiwe, kuko yari yatwaye asaga miliyoni eshatu, we akayagurisha arengaho gato miliyoni n’igice.
Icyo gihe ngo Ngurinzira Boniface wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yitambitse uwo mugambi ariko biba iby’ubusa.
Nyuma yo guhunga inshingano, Ndagijimana yakomeje gukwirakwiza amagambo yangisha Leta y’u Rwanda hanze no mu Gihugu, aho yashinze umuyoboro wa YouTube acishaho amagambo y’urwango no gusenya Leta y’u Rwanda n’abayobozi bayo, yise ’La Voix des Grands Lacs’, ibyaha anakurikiranweho.
Ohereza igitekerezo
|