Amb. Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Azerbaijan

Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, usanzwe ari ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, yatanze impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Azerbaijan, igihugu kiri mu Majyepfo y’u Burusiya.

Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirije Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev impapuro zo guhagararira u Rwanda
Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirije Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev impapuro zo guhagararira u Rwanda

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, ubwo Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, yashyikirizaga Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Perezida Ilham Aliyev aganira na Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, yashimangiye akamaro ko guteza imbere umubano w’ibihugu byombi ndetse agaragaza inzego zikenewemo ubufatanye, zirimo ubucuruzi, ishoramari, imikoranire hagati y’abaturage n’izindi nzego.

Perezida Ilham Aliyev yagaragaje kandi ko afite icyizere ko ubufatanye bwa Loni n’Umuryango w’ibihugu bidafite aho bibogamiye (Non-Aligned Movement) buzarushaho gukomera no kugera ku ntego mu bihe biri imbere.

Bagiranye ibiganiro byibanze ku kungurana ibitekerezo mu nzego ibihugu byombi byafatanyamo
Bagiranye ibiganiro byibanze ku kungurana ibitekerezo mu nzego ibihugu byombi byafatanyamo

Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, yashyikirije Perezida Ilham Aliyev indamutso za mugezi we w’u Rwanda Paul Kagame, zirimo ko aha agaciro gakomeye umubano w’iibihugu byombi kandi ko azitabira inama ya COP29.

Ambasaderi Kayonga yagize ati: "Perezida w’u Rwanda yambwiye ko aha agaciro gakomeye umubano na Azerbaijan kandi ko, nubwo intera iri hagati y’ibihugu byombi ari ndende, ariko hari amahirwe akomeye y’ubufatanye."

Perezida Ilham Aliyev yashimiye indamutso n’amagambo meza bya mugenzi we w’u Rwanda, ndetse nawe asaba Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga kumugereza indamutso ze kuri Perezida Paul Kagame.

Perezida Ilham Aliyev yishimiye kuba mugenzi we w'u Rwanda azitabira inama ya COP29
Perezida Ilham Aliyev yishimiye kuba mugenzi we w’u Rwanda azitabira inama ya COP29

Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan yagaragaje ko yishimiye kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azitabira inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe COP29, agaragaza akamaro k’iyo nama binyuze mu biganiro bitangwa n’abaturutse ku Isi yose mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse anagaragaza uruhare rw’Igihugu cye mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

COP29 izabera mu Murwa Mukuru wa Azerbaijan, Baku, kuva ku ya 11 kugeza ku ya 22 Ugushyingo 2024.

Amb Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, yashimiye Perezida wa Azerbaijan ku myumvire ndetse n’ibyifuzo yagaragaje ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi, ndetse ashimangira ko azaharanira gushyira imbaraga mu kurushaho kwagura umubano w’u Rwanda na Azerbaijan.

Amb Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga na Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev
Amb Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga na Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev

Ibiro ntaramakuru bya Azerbaijan, AZERTAC, byatangaje ko muri ibyo biganiro kandi abayobozi bombi bunguranye ibitekerezo ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi, ibikorwa by’ubutabazi, ibijyanye na siyanse n’uburezi.

Umubano wa Azerbaijan n’u Rwanda watangiye mu 2017 aho iki gihugu gifite Ambasaderi wacyo mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.

Amb. Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda asazwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya kuva 2023 aho yasimbuye Fidelis Mironko.

Amb. Lt Gen (Rtd) Kayonga ahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Turikiya, Kazakhstan, Lebanon na Azerbaijan.

Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga asanzwe ari ambasaderi w'u Rwanda muri Turikiya kuva 2023
Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga asanzwe ari ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya kuva 2023
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka