Aho mwasaruraga Toni eshanu mwiyemeze kuzahasarura 10 - Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri yifatanyije n’abaturage mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2026A mu gishanga cy’Urwonjya giherereye hagati y’Imirenge ya Cyahinda na Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo.

Iki gishanga gifite ubuso bwa Hegitari 115 kikaba cyatewemo imbuto y’ibigori nyuma y’uko cyari cyarasaruwemo ibirayi. Gikorerwamo na Koperative Abishyize Hamwe igizwe n’abahinzi 1742.
Mubyo yasabye abahinzi Minisitiri w’intebe Dr Nsengiyumva yababwiye ko bagomba gukomeza kubyaza ubutaka buto umusaruro aho bakura toni eshanu kuri hegitari bakaba bahakura toni icumi.
Yagize ati “ Minisitiri w’Ubuhinzi turi kumwe yababwiye ko bishoboka ko mwakongera uwo musaruro none nagira ngo mbasabe kubishyira mu bikorwa kuko mwabishobora”.

Minisitiri w’Intebe yabasabye ko babigira umuhigo hanyuma bakazareba ko bawuhiguye mu gihe cy’isarura.
Yavuze kandi ko kugira ngo umusaruro uboneke uhagije ari uguhinga ibyanya byose byahariwe guhingwa ndetse hagaterwa imbuto nziza y’indobanure.
Yagize ati“ Dukoreshe ifumbire y’imborera, ndetse n’imvaruganda kugira ngo imyaka ikure neza, ahahinzwe ku musozi hatagera amazi abahinzi mukwiye kwitegura kuhira ndetse mukahahinga ibishyimbo kuko byera vuba”.

Ikindi yababwire nuko abahinga imusozi bashobora guhinga ibihingwa bidakenera amazi menshi cyane birimo nk’imyumbati kandi bitegure kuzuhira imyaka yabo igihe bizaba bibaye ngombwa.
Minisitiri w’Intebe yabibukije gufata ubwishingizi bw’imyaka kugira ngo igihe bahuye n’ibiza bwa bwinshingizi bubagoboke.
Ati “ Gahunda ya Leta dufatanyije namwe ni ukongera umusaruro w’ibihungwa ngandurarugo ukikuba kabiri kugira ngo bwa bwisungane ndetse n’amafaranga y’ishuri mubibone bitabagoye”.
Minisitiri w’intebe yasabye ko iki gishanga batangirijemo igihembwe cy’ihinga cyahabwa abashinzwe ubuhinzi bo gufasha abahinzi kugira ngo babikore kinyamwuga.

Banzubaze Ferdinand, umuhinzi wo mu karere ka Nyaruguru akaba umunyamuryango wa Koperative Abishyizehamwe Urwunge avuga ko urugendo rukomeje rwo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ariko ngo bazabigeraho bafatanyije n’ubuyobozi.
Banzubaze avuga ko ikibazo kikiri mu buhinzi bwabo ari ikijyanye n’imyumvire aho usanga hari bamwe basigara inyuma bagatinda kubagara bigatuma umusaruro ugabanuka.
Ati“Mbere twahingaga mu kajagari ugasanga buri wese ahinga igihingwa cye ariko aho twibumbiye hamwe muri koperative duhinga igihingwa kimwe kandi cy’indobanure bigatuma tubona umusaruro uruta uwo twabonaga tugihinga mu kajagari.
Ikindi yagarutse ho ni ikibazo cy’ibyonnyi bishobora gutuma umusaruro ugabanuka ariko abashinzwe ubuhinzi babaha imiti yica udukoko kandi igatererwa igihe.


Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|