Abayobozi b’Umurenge Sacco barasaba BDF kubaha amafaranga ’ahagije’

Abacungamutungo b’Imirenge Sacco yo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko Miriyari eshanu zigiye gutangwa na BDF muri gahunda yo kuzahura ubukungu ari nkeya cyane ugereranyije n’abakiriya bafite.

Babigaragarije ubuyobozi bwa BDF (Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse) mu nama nyunguranabitekerezo bagiriye i Huye kuri uyu wa 17 Mutarama 2025, bagamije kuganira nk’abafatanyabikorwa mu guteza imbere umuturage.

Muri ibi biganiro, BDF yagaragaje ko muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cy’indwara ya Coronavirus, biteguye ko mu kwezi gutaha kwa Gashyantare bazatanga miriyari eshanu azanyuzwa mu bigo by’imari, abayagurijwe bakazayishyura ku nyungu y’8%.

Aya mafaranga azaba atanzwe ku nshuro ya gatatu kuko ku ikubitiro batanze miriyari esheshatu, hanyuma ubwa kabiri bagatanga umunani.

Aha ni na ho abacungamutungo b’Imirenge Sacco yo mu Ntara y’Amajyepfo bahereye bavuga ko ariya mafaranga ari makeya cyane ugereranyije n’ingano y’abayasaba.

Fiacre Ngabonziza, umucungamutungo wa Isange Ngoma Sacco yo mu Karere ka Huye yagize ati "ubuheruka twari dufite miriyari umunani. Twihutiye gusabira inguzanyo abanyamuryango bacu ariko hari dosiye nyinshi zasigaye. Dufite impungenge z’uko aya mafaranga yaba ari makeya bigendanye n’ubusabe twiteguye kuba twakwakira."

Umuyobozi wa Sacco(i Buryo) yakira igihembo aherejwe n'umuyobozi wa BDF Vincent Munyeshyaka
Umuyobozi wa Sacco(i Buryo) yakira igihembo aherejwe n’umuyobozi wa BDF Vincent Munyeshyaka

Ibi byashimangiwe na Donatha Uwiragiye ucunga umutungo wa Sacco Tuzamurane Mukingo yo mu Karere ka Nyanza wagize ati " ariya mafaranga ni makeya ugereranyije n’abayakeneye. Nk’ubushize mu Karere ka Nyanza bahaye Sacco ebyiri gusa, kuri Sacco 10 zo mu Karere, kandi n’abo twari twayasabiye bose ntabwo ari ko bayabonye."

Yunzemo ati "Bivuze ngo ni ukuyatanguranwa. Abashyizemo mbere ni bo bayabona, agahita ashira. Ku nshuro ya gatatu na ho twumvise ko bazahera ku bari basanzwe barasabye. Hazatangwa miriyari 5 nyamara bafite ubusabe bwa miriyari 10 zitegereje. Ibi bica intege."

Dorothée Mukarutamu ucunga umutungo wa Sacco yo mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga na we ati "Abasabye ubwa mbere ntabwo babashije kuyabona bose, no ku bwa kabiri hasabye benshi, ahabwa 5% gusa. Ni bakeya cyane. N’ubu nta cyizere cyo kuzayabona."

Hassan Habimana, umuhuzabikorwa w’imishinga nzahurabukungu muri BDF, avuga ko kuri iyi nshuro hari miriyari 30 zagenewe gahunda yo kuzahura ubukungu zizanyuzwa na BDF mu bigo by’imari, ariko ko ku ikubitiro hazarekurwa eshanu, zashira hagatangwa n’izindi.

Ikindi ngo harimo gutekerezwa ukuntu ariya mafaranga kimwe na miriyoni umunani ziherutse gutangwa atazasubizwa Banki y’isi yayatanze, ahubwo agakomeza kwifashishwa n’ibigo by’imari, mu rwego rwo gufasha abakiriya babyo kubona inguzanyo zidahenze zibafasha kuzahura ubukungu.

Ati "Turimo turatekereza uburyo ariya mafaranga uko yishyurwa yajya asubizwa mu bigo by’imari ku bayakeneye, ku buryo abantu bayabona mu buryo buhoraho, naho ubundi ziriya miriyari eshanu kimwe na 25 zisigaye na zo ntabwo zihagije."

Vincent Munyeshyaka, umuyobozi wa BDF, yongeraho ko amafaranga za Sacco zigira zitangaho inguzanyo atari aya BDF gusa, kandi ko bajya banunganira abadafite ingwate.

Kuva yafungura imiryango mu mwaka w’2011, BDF imaze kwishingira mu bigo by’imari ingwate za miriyari zisaga 91 zatanzwe ku mishinga ibihumbi 18 na 63, kandi yamaze kwishyura ibihombo bya miriyari zisaga enye.

Naho mu kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cy’indwara ya Coronavirus imaze gutanga miriyari zisaga 14 mu byiciro bibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka