Abatowe mu nzego z’umuryango wa FPR Inkotanyi biyemeje guhindura ubuzima bw’ umuturage

Prosper Mulindwa uyoboye komite mu Karere ka Rubavu
Prosper Mulindwa uyoboye komite mu Karere ka Rubavu

Abatowe kuyobora inzego z’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere bavuga ko bashishikajwe no kwegera abanyamuryango no gukemura ibibazo by’ abaturage.

Mulindwa Prosper umuyobozi watorewe kuba umuyobozi wa komite nyobozi y’umuryango wa FPR inkotanyi mu Karere ka Rubavu, avuga ko abatowe bagiriwe icyizere kijyana no guhabwa inshingano.

Agira ati "Ndatanga icyizere nka chairman ko tuzahura tugasesengura inshingano zacu, kugira ngo dutangire inshingano neza. Tuzarangwa no gukora cyane, kubaha, kugisha inama no gushyira mu bikorwa ibyo tuzatumwa. Tuzareba kure, dutinyuke ibikomeye turinda ubumwe bw’ Abanyarwanda."

Yongeraho kandi ati "Mu nshingano dufite tugomba gusigasira umunyamuryango ufite umutekano, wize neza, udafite igwingira, ufite akazi kandi ufite ubuzima bwiza. Ibi tugomba kubikora neza kandi vuba."

Twagirayezu Gaspard, Komiseri mu muryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu yasabye abamaze gutorwa kwishimira inshingano, yibutsa abatowe n’ abanyamuryango kujya inama no kwitabira ibikorwa.

Agira ati " tugomba kureba uko ibikorwa umuryango wemereye abaturage birimo gushyirwa mu bikorwa, abayobozi b’umuryango bagomba kureba ibyateguwe n’ umuryango mu myaka itanu uko bishyirwa mu bikorwa."

Agira ati"Tugomba guharanira ko ibyo Perezida yemereye abaturage bigerwaho vuba kandi neza."

Mu Karere ka Rubavu Mulindwa Prosper usanzwe ari umuyobozi w’Akarere ni we watorewe kuyobora komite nyobozi y’umuryango wa FPR inkotanyi. Hatowe kandiu umwungirije n’umunyamabanga, akazafashwa n’abakomiseri barimo ushinzwe ubukungu, imibereho, imiyoborere n’ubutabera.

Ibikorwa by’ amatora mu muryango wa FPR byatangiriye mu Mudugudu, utugari n’ imirenge. Nyuma y’ amatora yo ku rwego rw’Akarere hazakurikiraho ku rwego rw’Intara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka