Mu bikorwa byo kwiyamamaza k’Umukandida wa RPF-Inkotanyi, byabereye mu Karere ka Rubavu n’abo mu twa Nyabihu na Rutsiro bihana imbibi Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yavuze ko ubwo baheruka kuza kwamamaza umukandida w’umuryango RPF mu 2017, Intore z’Akarere ka Rubavu zatanze impano (…)
Abaturage batuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko bashimira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, kubera uburyo yabatabaye ubwo Sebeya yari yabateye igasenyera abarenga igihumbi naho abandi ibihumbi bitanu bagashyirwa mu nkambi.
Mu ijambo umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yagejeje ku baturage bo mu Karere ka Rubavu, yababwiye ko yaje kubasuhuza no kugira ngo bafatanye mu rugendo basanzwemo.
Musafiri Ilidephonse utuye mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Bipfura mu Kagari ka Nsherima mu Karere ka Rubavu yabwiye Perezida Kagame wiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itaha ko ntawatera u Rwanda ngo agere I Kigali aciye ku batuye umurenge wa Bugeshi uhana imbibi n’igihugu cya Repubulika Iharanira (…)
Perezida Paul Kagame yageze aho kwiyamamariza mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu saa tanu n’iminota ine kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, asuhuza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari baje kumwereka ko bamushyigikiye kandi biteguye kumutora.
Abaturage ibihumbi baraye bagenda bajya ahiyamamariza umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi wiyamamariza mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu tariki 23 Kamena 2024.
Mukabunani Christine Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri akaba n’umukandida ku mwanya w’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yijeje abaturage ba Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ndetse na Nasho mu Karere ka Kirehe ko ishyaka rye niriramuka ritowe rikagira ubwiganze azavugurura ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ubuhinzi.
Nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yahuje Abanditsi bakuru, inzego zihagarariye itangazamakuru ndetse na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yabaye tariki 20 Kamena 2024, Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rwasabye abanyamakuru bose ko bagomba gukora inkuru zabo bya kinyamwuga ndetse bakirinda kubogama.
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Filippe, avuga ko natorerwa kuyobora u Rwanda azateza imbere inganda nto no gushyiraho amategeko agenga ubukomisiyoneri.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba batangiye urugendo rwakira Umukandida w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame wiyamamaza kuyobora u Rwanda.
Nsengiyumva Eric umuturage witabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Musanze ku mukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame byatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena 2024 yashimangiye ko imiyoborere myiza ye yatumye areka igicugutu yagendagaho ubu akaba asigaye agenda kuri Moto.
Ku munsi wa mbere w’ibikorwa byo kwiyamamaza, Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), ryatangaje ko nirihagararirwa mu Nteko Ishinga Amategeko rizaharanira ko umusoro ku nyongeragaciro uva kuri 18% ukagera kuri 14%.
Umukandida w’Umuryango wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko nk’Abanyarwanda, urebye mu mateka banyuzemo n’aho bageze, ntawashidikanya kuvuga ko hari impinduka zakozwe zigaragaza, kandi ko ntawe ukwiye guterwa ubwoba n’abasebya u Rwanda ndetse n’abagambirira kurugirira nabi.
Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024 hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida babyemerewe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kurangwa n’umutuzo ndetse no kubahana.
Hirya no hino mu bice by’umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo hamwe no mu bice by’icyaro, mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, abaturage benshi bari bamaze gusesekara mu mihanda, babukereye na morale nyinshi, barimo berekeza ku kibuga kinini kiri I Busogo, aho umukandinda w’Umuryango RPF (…)
Mu gihe kitageze ku kwezi, Abanyarwanda bazaba babukereye kwihitiramo Umukuru w’Igihugu uzayobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cy’aho imyiteguro igeze yo kwamamaza abakandida bawo n’impamvu hahujwe Uturere tumwe na tumwe. Yasobanuye ko ari mu rwego rwo kugira ngo umukandida wabo azabone n’umwanya wo gukora (…)
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko imaze igihe kigera ku myaka ibiri inoza ikoranabuhanga rizifashishwa mu matora kandi ko ryatangiye gukoreshwa muri imwe mu mirimo iyabanziriza.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko mu matora y’umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe kuba tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda bari mu mahanga, bateganya ko bazatorera mu bihugu 70.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC Odda Gasinzigwa mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yagarutse ku bikorwa bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza.
Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) bwatangaje ko abakandida bose bemerewe kwiyamamaza ku myanya basabye, bamaze kwerekana aho baziyamamariza, ariko kandi ko nubwo kwiyamamaza ari uburenganzira bwa buri mukandida hari abashobora gusigarira muri urwo rugendo.
Ubuyobozi bw’umuryango FPR-INKOTANYI bwatangaje ko ibikorwa byo kwamamaza bitazabangamira izindi gahunda z’akazi.
Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) bwatangaje ko bifuje ko aho bishoboka ibiro by’itora (Sites) byazegerezwa ibigo nderabuzima mu rwego rwo korohereza uwaramuka atunguwe n’uburwayi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, bateguye ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha amatora ari imbere mu Rwanda y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abadepite. Ubwo bukangurambaga babujyanishije n’amarushanwa atandukanye, bukaba bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje urutonde ndakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, azaba muri Nyakanga 2024.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasabye urubyiruko kuzagira uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi bwiza, batagendeye mu kigare no ku marangamutima, ahubwo bagendeye ku migabo n’imigambi abakandida bazababwira.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko abakandida batatu ari bo bemerewe by’agateganyo kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.
Indangamuntu ni icyangombwa ngenderwaho mu matora ya Perezida wa Repubulika, no mu matora y’Abadepite yo ku itariki 15 Nyakanga 2024, hirya no hino mu turere rw’u Rwanda, haracyagaragara indangamuntu zitaragera kuri ba nyirazo, mu gihe amatora yegereje, ahazifashishwa indangamuntu utayifite akaba yayahomba.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko yakiriye abantu icyenda batanze ibyangombwa basaba kuba abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora azaba muri Nyakanga 2024.
Philippe Mpayimana wahataniye umwanya wa Perezida wa Repubulika nk’umukandida wigenga mu matora yo muri 2017, yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ibyangombwa bisaba kuba umukandida wigenga nanone ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Nyakanga 2024.