Umukandida Gato Damien arizeza abafite ubumuga kubavuganira mu kubona akazi n’insimburangingo

Gato Damien ni umugabo ufite umugore umwe n’abana babiri akaba afite ubumuga bw’ingingo ku maguru bwatewe n’indwara y’imbasa. Ari mu bakandida bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uhagarariye abafite ubumuga.

Gato Damien
Gato Damien

Gato avuga ko guhitamo kwiyamamaza yabitewe n’ishyaka ryo guharanira gufasha abafite ubumuga kuzamura imibereho myiza yabo.

Kuri ubu ni umukozi wa Minisiteri y’Uburezi ndetse akaba anahagarariye abantu bafite ubumuga mu Karere ka Gatsibo.

Mu kiganiro twagiranye, Gato Damien yagaragaje ko yifuje kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kugira ngo akomeze gutanga umusanzu we kandi ko Politiki asanzwe ayikurikirana.

Ati “Icyansunikiyemo cyane ni ubushake no kumva mbishaka ariko no kuba naragiye nyobora mu myanya itandukanye byatumye numva nakwinjira muri Politiki. Ikindi kandi ndabishoboye.”

Yakomeje ati “Nahisemo kuzamukira muri iki cyiciro cy’abafite ubumuga kubera ko kigifite ibibazo numva ko nkwiye kugira icyo nabikoraho kugira ngo bigere ku rwego bikemukaho nubwo hari amategeko yagiye ashyirwaho kugira ngo abafite ubumuga bafashwe mu iterambere ryabo ariko haracyari ibibazo bigaragara.”

Avuga ku migabo n’imigambi ye, Gato yagaragaje ko nk’uko abagore bubakiwe ubushobozi bakazamuka ndetse Itegeko Nshinga rigateganya ko mu myanya ifatirwamo ibyemezo bangana 30% kandi byatumye bagera ku iterambere ryiza bityo ko n’abafite ubumuga bifuza kugera kuri urwo rwego.

Gato yavuze ko impamvu yahisemo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko, zishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi birimo kubura akazi ku bafite ubumuga kuko bikiri imbogamizi ku iterambere ryabo.

Ati “Nubwo mfite akazi nshima n’igihugu ariko hari aho mpura nabyo cyane cyane mu bigo byigenga. Kubera ayo mategeko maze guhindura akazi inshuro nyinshi ariko nanone nkabuze inshuro nyinshi kubera iyo mpamvu. Henshi duhurira n’abafite ubumuga nabo barabikubwira.”

Yagaragaje ko nubwo hashyizweho itegeko ko abantu babiri baramutse banganyije amanota ku kizamini cy’akazi harimo ufite ubumuga ari we wahita agahabwa ariko ko bigoye kugera kuri urwo rwego.

Ati “Iyo ikizamini cyo kwandika ugiye kugikora ntabwo baba bakuzi ntibaba banazi ubumuga ufite. Ukora ikizami watsinda bakakohereza ku cyo kuvuga, aho niho bakubonera. Nk’igisubizo rero ndamutse ngize amahirwe yo gutorwa nazatora itegeko rigena umubare fatizo w’abafite ubumuga bari mu nzego zifata ibyemezo.”

Yagaragaje ko mu gihe hashyizweho itegeko rigena imyanya fatizo mu nzego zifatirwamo ibyemezo, imyanya itorero n’indi bakagira nubwo byaba 1% byatanga umusaruro ukomeye. Yagaragaje ko ikindi azashyiramo imbaraga ari ukugabanyiriza umusoro ku bantu bafite ubumuga butandukanye bakora ibikorwa by’ubucuruzi kuko usanga atakaza byinshi mu gushora imari bitandukanye n’umuntu utabufite.

Gato Damien kandi agaragaza ko azashyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’inyunganirangingo n’insimburangigo ku buryo abafite ubumuga bashobora kuzibona bakoresheje mituweri kuko usanga zihenze cyane. Mu bindi azibandaho, Gato yanagaragaje ko azakorana n’izindi zego zose kugirango hageho amategeko yorohereza abafite ubumuga gukora ubucuruzi no kubona perimi zo gutwara imodoka kubujuje ibisabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka