PSD yasezeranyije kuringaniza abagore n’abagabo mu nzego zifata ibyemezo

Ubuyobozi bw’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza (PSD) bwasezeranyije abaturage kuzaringaniza abagore n’abagabo ku kigero cya 50% mu nzego zifata ibyemezo mu gihe bazaba batorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abarwanashyaka ba PSD bavuga ko nta mpungenge bafite z'uko bazashyira mu bikorwa politiki yo kuringaniza abagore kuko baherekejwe mu gihe cy'imyaka 30
Abarwanashyaka ba PSD bavuga ko nta mpungenge bafite z’uko bazashyira mu bikorwa politiki yo kuringaniza abagore kuko baherekejwe mu gihe cy’imyaka 30

Ni bimwe mu byo bagarutseho ubwo bagezaga imigabo n’imigambi yabo y’imyaka itanu iri imbere abatuye mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, muri gahunda yo kwamamaza umukandida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bahisemo kuzashyigikira ndetse no gusaba abaturage kuzatora PSD mu rwego rwo guha amahirwe abakandida 59 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku mwanya w’abadepite bazaba bahagarariye iryo shyaka.

Abaturage bagaragarijwe bimwe mu bikorwa by’ingenzi byagezweho muri manda y’imyaka itanu ishize PSD ibigizemo uruhare, birimo kuvugurura imikorere y’inzego z’ubutabera no kubaka Igihugu kigendera ku mategeko, kwandikisha ubutaka bukaba umutungo bwite w’umuntu hamwe no gusonera umusoro ku mushahara w’umukozi ukava ku bihumbi 30 ukagera ku bihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo kugaragariza abaturage ibyagezweho bigizwemo uruhare na PSD, ubuyobozi bw’iryo shaka bwabwiye abaturage bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abadepite ko mu myaka itanu iri imbere bateganya byinshi birimo gukomeza gushimangira no kubahiriza amahame remezo akubiye mu ngigo ya cumi (10) y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Visi Perezida wa mbere wa PSD Valens Muhakwa avuga ko bifuza ko mu nzego zifata ibyemezo habamo kuringaniza abagore n’abagabo ku kigero cya 50%, kubera ko aho Igihugu kimaze kugera umugore amaze kwiyubaka no gutanga ibitekerezo, ubumenyi, ubushobozi ndetse n’ubuhanga.

Visi Perezida wa PSD Valens Muhakwa avuga ko muri manda y'imyaka itanu ishize hari byinshi byagezweho bagizemo uruhare
Visi Perezida wa PSD Valens Muhakwa avuga ko muri manda y’imyaka itanu ishize hari byinshi byagezweho bagizemo uruhare

Ati “Kugeza ubu tubona nk’ishyaka PSD ubwo bushobozi abunganya na musaza we, tukavuga tuti mu rwego rw’uburinganire ni ngombwa ko habaho iryo hame rya 50% ku bagore, 50% abagabo, kandi byagaragaye ko nta mpungenge zihari, kuko ibitekerezo umugabo atanga nibyo umugore atanga, ibyo umugore atanga nibyo umugabo atanga, Igihugu kigakomeza gutera imbere hatabayeho ibyatanzwe na runaka.”

Kuba n’ubundi iyo politiki yari iriho ariko isaba nibura 30% by’abagore muri izo nzego, ariko mu myaka irindwi ishize ikaba itarashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 100%, abarwanashyaka ba PSD basanga nta mpungenge biteye ko bitazashoboka kubera ko kuba umugore yari aherekejwe mu myaka 30 ishize ari kimwe mu bituma badashidikanya ku bushobozi bwe.

Muhakwa ati “Twe uko tubibona ubushobozi bwamaze kubakwa, tubona ari ngombwa ko hafungurwa uwo murongo abagore n’abagabo bakagira ubwo buringanire ndetse n’ubwuzuzanye, ariko rya hame ry’uburinganire rikaba ridakomeza kuvuga ngo umugore aracyasindagizwa.”

Ni kimwe mu byakiriwe neza n’abatuye mu Karere ka Rubavu by’umwihariko abagore, bavuga ko biramutse bishyizwe mu bikorwa nkuko byatekerejwe byarushaho kubongerera ubushobozi ndetse n’icyizere kubera ko hari abakibafata nk’abadashoboye.

Claudine Nyiransabimana wo mu Murenge wa Rubavu, avuga ko biramutse bikozwe nkuko babibwiwe bishobora kubafasha kubera ko hari aho bagifatwa nk’abadashoboye.

Ati “Icyo umugabo akoze n’umugore akagikora byaba ari sawa kuko ntabwo habaho kwitinya ngo uvuge ngo jye hari icyo ntakora, bikatubera byiza ko twese twiyumvamo ko dushoboye, kuko nubwo atari bose ariko hari abakiri hasi ku buryo usanga hari abacyitinya.”

Uretse mu Karere ka Rubavu, ibikorwa byo kwamamaza umukandida abarwanashyaka ba PSD bashyigikiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abakandida babo ku mwanya w’abadepite byanabereye mu Turere twa Musanze, Nyagatare na Nyanza.

Abakandida ku mwanya w'abadepide ba PSD ngo nibatorerwa kujya mu Nteko bazaharanira kuringaniza abagore n'abagabo mu nzego zifata ibyemezo
Abakandida ku mwanya w’abadepide ba PSD ngo nibatorerwa kujya mu Nteko bazaharanira kuringaniza abagore n’abagabo mu nzego zifata ibyemezo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka