Nyarugenge: Bazinduwe no kwakira umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame (Amafoto)
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2024, birakomereza mu karere ka Nyarugenge kuri Site ya Rugarama i Nyamirambo.

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi baturutse mu karere ka Nyarugenge bazindutse babukereye bagiye kwakira umukandida wabo mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Ingeri z’abantu batandukanye bazindukiye kuri iyi site mu myambaro y’amabara y’umuryango RPF Inkotanyi.
Abenshi bateraga indirimo na morali nyinshi bagaragaza ko bishimiye ibyiza umukandida wabo Paul Kagame yabajejejeho muri manda irangiye y’imyaka irindwi.

Habimana Innocent akora umwuga w’ubumotari avuga ko bimwe mubyo ashimira umukandida Paul Kagame ari umutekano yagejeje ku banyarwanda.
Ati “Twe akazi kacu turara dukora bugacya ntawaguhohotera iyo tubonye umusirikare cyangwa umupolisi turi mukazi nta kibazo tugira rwose ndashima ariko cyane cyane umutekano wo turawufite uhagije pe”.
Kuri Habimana ngo ntawe abona wasimbura umukandida Paul Kagame kuko amaze kugeza ku banyarwanda ibyiza byinshi kandi bigaragarira buri wese kuko igihugu yasanze cyarahindutse amatongo arongera aracyubaka.

Abanyamuryango ba RPF- Inkotanyi bashima ibyo umukandida wabo yabagejejeho mu iterambere ry’igihugu haba mu bukungu, imibereho myiza, ubuzima, uburezi n’ibikorwa remezo, bakaba biteguye ku mutora kugira ngo akomeze abagezeho ibyiza yabateganyirije muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Uyu ni umunsi wa kane wo kwiyamamaza ku Mukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame nyuma yo kuva mu turere twa Musanze, Rubavu, Ngororero na Muhanga yagiyemo kuva tariki 22 kugera tariki 24 Kamena 2024.













Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira nyakubahwa mubyiza yatugejejeho abari n’abategarugori ubu natwe dufite ijambo tuzamutora ijana kurindi