Nyakubahwa Chairman utagutora yatora nde? - Nsengiyumva ashima Kagame wamuhinduriye ubuzima

Nsengiyumva Eric umuturage witabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Musanze ku mukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame byatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena 2024 yashimangiye ko imiyoborere myiza ye yatumye areka igicugutu yagendagaho ubu akaba asigaye agenda kuri Moto.

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza i Musanze
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza i Musanze

Ibi Nsengiyumva yabigarutseho mu gikorwa umukandida wa FPR inkotanyi Paul Kagame, yatangiriye kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda ku kibuga cya Busogo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.

Kuri iki kibuga hari hateraniye abaturage benshi bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko abaturutse mu turere twa Musanze, Nyabihu na Burera.

Mu buhamya bwa Nsengiyumva Eric yagaragaje uburyo yateye imbere mu mibereho ye n’umuryango we wose ndetse n’iyabandi baturage igahinduka myiza babikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame.

Nsengiyumva Eric mu buhamya yatanze yavuze ko yavukiye mu muryango uciriritse ukora umwuga w’ubuhigi birangira nawe abaye umuhigi kuko yabitangiye afite imyaka irindwi.

Ariko aza guhindura imibereho abikesha imiyoborere myiza y’umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame bikaba byaramugejeje ku iterambere rirambye.

Nsengiyumva ntabwo yagumye mu mwuga w’ubuhigi kuko yaje kubivanwamo na RDB bamujyana Kitabi hamwe n’abandi bakoraga uwo mwuga babigisha uburyo bwo kubungabunga Pariki.

Nsengiyumva avuga ko mbere yahingaga kuri Are 18 agasarura ibiro 800, ariko ubu ahinga kuri Are 18 agasaruraho Toni 5.

Ati “Ubu mpinga kuri Hegitari nkasarura hagati ya Toni 20 kugeza kuri 25, Nyakubahwa Chairman utagutora yatora nde?".

Nsengiyumva ashima imiyoborere myiza ya Paul Kagame kuko yamufashirije abana be bakiga ndetse harimo uwize imyuga ubu akaba abasha kugorora imodoka no gutera amarangi ndetse kaba yaraguze inka ikaba yarororotse ubu aka yaraguze n’ubutaka.

Uyu mugabo yabaga mu nzu nto yubatse kuri metero enye kuri eshanu isakaje imigano yagiye kwiba muri Pariki ariko nyuma yaje kwiyubakira inzu nziza ifite ibyangombwa byose.

Ati “Nyakubahwa mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi mfite inzu nziza nubatse nyikuye mu buhinzi bw’ibirayi n’ibinyomoro, ifite metero 10 kuri 12 ndetse ikaba irimo umuriro w’amashanyarazi ndetse ifite n’ibirahure ndetse ikingishije metarike”.

Intumbero ya Nsengiyumva ni ukuzagura imodoka akajya ajyana umusaruro mu mujyi wa Kigali igihe weze.

Nsengiyumva ubu akuriye Koperataive Kalisimbi mu rwego rw’Umudugu, ndetse ahagarariye amakoperative 25 mu karere ka Nyabihu yibumbiyemo abaturage 5400 abo bose bakaba babungabunga Pariki.

Ati “Ubu Pariki yatubereye igisubizo kuko niyo peteroli yacu, niho tujishe igisabo, abo bose mvuze bibumbiye muri izo koperative bari mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu, na Rubavu kandi twiteguye ku itariki ya 15 Nyakanga 2024 inkoko niyo ngoma tukitorera umukandida wacu”.

Nsengiyumva avuga ko yagiye gushaka uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga (Permit de conduire) avayo ayibonye ubu akaba atwara moto kandi byose abikesha imiyborere myiza.

Nsengiyumva yasobanuye ko impamvu ashima ari uburyo igicugutu yagendagaho cyamugushaga ubu akaba asigaye atwara Moto mu gihe cy’iminota 15 akaba avuye Nyabihu akaba ageze mu Kinigi.

Ati “Abaturage ba Nyabihu bantumye ngo batindiwe n’itariki y’amatora 15 Nyakanga 2024 bakitorera umukandida wacu Paul Kagame kugira ngo akomeza kutugezaho ibyiza bituruka ku miyoborere myiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka