Nyagatare: Abaturage batumye Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi kubashimira Kagame
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karama, niho ibikorwa byo kwiyamamaza kw’Abadepite b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi byatangirijwe, abaturage babatuma kubashimira Paul Kagame ndetse ko biteguye kumutora.
Site ya Karama aho iki gikorwa cyaberaga, abaturage bamwe bavuga ko bakoze urugendo rurere baza gushyigikira umuryango wa FPR-Inkotanyi, umaze kubageza kuri byinshi byiganjemo ibikorwa remezo.
Zihinjishi Felesita watangiye urugendo saa Cyenda z’igitondo kuri uyu wa mbere, ati: "Kagame mukesha umutekano, navuye muri Gicumbi nza gutura muri Nyagatare, mbere ntibyabagaho. Nabuze umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, naje kurwara SIDA ariko Kagame yirutse amahanga ampa imiti yo kunywa, yanyubakiye inzu, yampaye inka. Bitinze gucya ngo mutore kandi nzahora mutora”.
Zihinjishi w’imyaka 64 avuga ko bamubujije kuza kuko akuze, ariko we ababwira ko yiyemeje kuzamugwa inyuma kuko amukesha ubuzima.
Mukankusi Donathille, waturutse mu Murenge wa Tabagwe, wahoze mu bucuruzi butemewe n’amategeko ariko ubu akaba ari mu bikorwa by’ubufutuzi (Abemeye kuva mu bucuruzi bwa kanyanga bakuraga Uganda) avuga ko akiburimo nta musaruro byamuhaga nyuma Kagame aza kubagira inama yo kubivamo bagakorera ubucuruzi iwabo kandi bagakora ubwemewe.
Mukankusi ati: “Mbere amafaranga nakuraga muri Kanyanga kwari ukurya no kunywa gusa, nyuma mbaye umufutuzi, Kagame yanyubakiye inzu, abana banjye bariga ndetse yampaye akazi ikirenzeho yategetse ko bazajya bampemba amafaranga ibihumbi bibiri ku munsi, rero nta cyambuza gushyigikira FPR-Inkotanyi kuko niyo imbeshejeho”.
Mu butumwa aba baturage bageneye abakandida ku mwanya w’Abadepite b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi bari mu bikorwa byo kwiyamamaza, babasabye ko bajya kubashimira Paul Kagame ndetse kandi bamusezeranya ko itariki itinze kugera maze bagatora ku gipfunsi.
Site ya Karama yari yahurije hamwe abaturage b’Imirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare bakaba bari bafite ibyishimo ko kuba ibyo FPR yabasezeranyije mu matora y’umwaka wa 2017 yabibagejejeho.
Muri Nyagatare, abaturage bavuga ko FPR-Inkotanyi bayikesha ibikorwa remezo bitandukanye, birimo isoko rya Kijyambere, umuhanda wa kaburimbo uva Nyagatare- Karama ugakomeza Gicumbi, Stade ya Nyagatare n’ibindi.
Amafoto: Eric Ruzindana
Ohereza igitekerezo
|