Muhanga: Bishimiye gutora babyaye

Ababyeyi n’abarwaza ku bitaro bya Kabgayi bishimiye gutora banabyaye, kuko bituma bakomeza kugira icyizere cyo kubaho no kuramba.

Yishimiye gutora yabyaye
Yishimiye gutora yabyaye

Abo babyeyi bavuga ko kuba begerejwe site y’itora mu bitaro, byatumye bumva bishimye kuko kurwara cyangwa kubyara byari gutuma batihitiramo Umuyobozi.

Umwe mu babyeyi avuga ko yari kuri lisite y’itora, ariko yari ababajwe n’uko ashobora kudatora kuko ari kwa muganga, ubu akaba yishimye cyane.

Agira ati, "Nishimiye kuba ntoye nanabyaye, byari kumbabaza iyo ntatora Umuyobozi w’umwana wanjye, iyi site yatunejeje cyane, ndishimye cyane".

Mu kagare n'agahinja yaraye abyaye amaze gutora
Mu kagare n’agahinja yaraye abyaye amaze gutora

Umwe mu bakozi b’ibitaro bya Kabgayi avuga ko yaraye izamu atanga serivisi, ku buryo iyo batabegereza serivisi z’itora yari kuba atakaje amahirwe yo kwihitiramo Umuyobozi.

Agira ati, "N’ubu naraye izamu, nzindutse ntora ndakomeza gufasha abarwayi, serivisi ntacyo yangirikaho".

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean, avuga ko abarwayi, ababyeyi n’abarwaza babo, bakomeza kwakirwa kuri site bashyiriweho kuko nabo ari abaturage bishimiye gutora abayobozi bifuza.

Yaravunitse agendera ku kabando, ariko yatoye
Yaravunitse agendera ku kabando, ariko yatoye

Agira ati, "Abakozi bacu n’abarwayi kimwe n’ababyeyi twishimye kuba twahawe site yo gutoreraho, biratuma uburenganzira bwa buri wese bwubahurizwa, akumva ko n’ubwo ari mu bihe byihariye, Igihugu kimutekerezaho".

Amatora arakomeje turakomeza kubagezaho uko ari kugenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka