Babitangarije mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bijeje ko bazamutora kubera ko gahunda zirimo Imirenge SACCO zabateje imbere.
Abaturage bavuga ko binyuze mu Mirenge SACCO batse inguzanyo bagashora mu buhinzi bakiteza imbere, bakarihira n’abana amashuri, kandi bakaba bakomeje kwagura imishinga yabo.
Kamanzi Francoise avuga ko yari afite impungenge z’ukuntu abana be baziga, kubera kubura igishoro, ariko binyuze mu nguzanyo zihabwa abagore mu Mirenge SACCO, ajya kuyaka akora ubuhinzi buvuguruye, bituma yiteza imbere arihira abana be amashuri kugera no muri Kaminuza.
Agira ati, "Turashimira Paul Kagame watuzaniye Imirenge SACCO, kuko izindi banki zari iz’abakire natwe rero twegerejwe aho dukura amafaranga, turaguza tukishyura tukaniziganira, natwe twabaye abasirimu".
Nsabimana Emmanuel Uzwi ku izina rya Kazuru, ukora ubuhinzi bw’urutoki, avuga ko yagujije miliyoni agashora mu buhinzi buvuguruye, abasha kwishyura neza ku buryo ashobora no kuguza miliyoni eshatu.
Agira ati, "Umurenge SACCO watuzaniye inguzanyo z’ubuhinzi ku buryo maze kwiteza imbere, natangiye nguza miliyoni imwe none ngeze kuri miliyoni eshatu, gahunda ni ugukomeza ngakora nkiteza imbere kandi tubikesha Paul Kagame utekerereza Abanyarwanda barimo n’abaciriritse akatwegereza Imirenge SACCO tukabasha kwizigamira, gahunda ni ukumotora 100%".
Abadepite batanzwe na FPR-Inkotanyi, bari kwiyamamariza mu Karere ka Muhanga bagaragaza ko, gahunda ya FPR-Inkotanyi ari ugukomeza guteza imbere abaturage, by’umwihariko abanyantege nke kugira ngo Igihugu nacyo kirusheho gutera imbere.
Bagaragaza kandi ko amajwi y’Abanyarwanda kuyaha FPR-Inkotanyi, ari ugukomeza guteza imbere ibyagezweho, birimo imibereho myiza y’abaturage, ubuzima, uburezi, ishoramari no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ohereza igitekerezo
|