Mu matora hashingiwe ku byagezweho, nanjye natora uwo mugabo muvuze - Umukandida Mpayimana

Mpayimana Philippe, Umukandida uri kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, asubiza ibibazo by’abaturage ku gashya agiye kubazanira, yavuze ko nawe ashima ibyagezweho aho agiye kubikomerezaho.

Mpayimana Philippe yagejeje imigabo n'imigambi ye kubaturage b'i Busogo
Mpayimana Philippe yagejeje imigabo n’imigambi ye kubaturage b’i Busogo

Ni mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo Akarere ka Musanze, imbere y’abaturage bagera kuri 200, abizeza byinshi mu iterambere n’imibereho myiza yabo.

Nyuma yo kuvuga imigabo n’imigambi ye, yahaye abaturage umwanya bamubaza ibibazo bitandukanye, aho yabahaye ibisubizo.

Umwe muri bo ati “Hari uko amatora aba uwiyamamaza wenda nkawe Mpayimana, agatorwa akaba Perezida, ariko nkabaza nti iki gihugu cyagize amateka mabi, abantu bica bagenzi babo, tuza kugira Umuperezida mwiza aza guhuza abantu uwishe n’uwiciwe, ariko noneho areba umuturage aramuzamura, aduha inka tumererwa neza, ese haba hari akantu atakoze wakosora, ni akahe, njye ntabwo nkazi”.

Abaturage bahajije umukandida ibibazo bitandukanye
Abaturage bahajije umukandida ibibazo bitandukanye

Mugenzi we witwa Mushakamana Jean Paul yungamo ati “Uri umukandida, hari n’undi duherutse kubona, dufite abantu benshi batagiraga aho kuba ubu bafite inzu, bafite inka natwe twese turimo, ahantu henshi hari amashanyarazi, hari imihanda”.

Arongera ati “Uriya mukandida wabonye hano ejobundi niwe wabikoze, uyu muhanda warimo ibinogo niwe wawukoresheje kandi nawe ntabwo uri umwana warabibonaga, ese wa mukandida we ndabyemeye ko uzatubera Perezida wa Repubulika, uduteganyiriza iki kirenze ibindi twahawe?”.

Mpayimana yasubije ibyo bibazo, avuga ko mu matora haramutse hagendewe ku byiza byagezweho bishimwa n’abaturage, nawe ko yatora uwo bavuga ko yabagejejeho iryo terambere.

Bamwe mubaherekeje Umukandida Mpayimana harimo n'umufasha we
Bamwe mubaherekeje Umukandida Mpayimana harimo n’umufasha we

Ati “Ntabwo niyamamarije gukosora ibikosamye, ahubwo ibyo bigomba gukosorwa nibyo nashyingiyeho ntegura imigambi, noneho niyamamariza guteza Igihugu cyacu indi ntabwe nziza, bivuze ko intambwe Igihugu cyagezeho nyishyigikiye, ndayizi ndetse ndanayishima”.

Arongera ati “Mujye mwibuka ko uretse natwe Abanyarwanda, no mu bihugu by’amahanga byemera Abanyarwanda babinyujije ku Muyobozi w’u Rwanda, n’abazungu baraza bakamwiyambaza bati dufite ibibazo kandi akabikemura, afite ibigwi byinshi tudashobora gushingiraho tuvuga ngo turahatana nabyo ngo tugire ibyo dukosora”.

Yongeyeho ati “Ikintu cyonyine gituma niyamamaza, n’uko Abanyarwanda tuzagira ubushake bwo gutora undi muyobozi wabateza indi ntambwe bishingiye ku bindi bashobora gukora mu bundi buryo, bikaba nk’ibya mbere cyangwa bikabirusha, bibaye gusa gutora mu rwego rwo gushima ibyagezweho nanjye natora uwo mugabo tuvuze, erega no kumwakira nabyo ni ukumuhemba, ugakora neza kandi ukarushaho, ibyo nibyo niyamamariza”.

Abagera kuri 200 baje kumva imigabo n'imigambi ya Mpayimana
Abagera kuri 200 baje kumva imigabo n’imigambi ya Mpayimana

Uwo mukandida mu bindi yasabwe n’abanyabusogo, harimo kubakirwa umuhanda washaje bakubakirwa na gare y’umujyi wa Byangabo.

Leta igomba kubazwa uwafunzwe arengana, ikamuha indishyi

Mu ngingo zigize imigabo n’imigambi ya Mpayimana, harimo n’ubutabera aho avuga ku mfungwa, yemeza ko ufunzwe arengana akamara muri gereza igihe runaka nyuma akagirwa umwere, yahabwa indishyi z’igihe yatakaje.

Yagarutse no ku gihano cy’iminsi 30 gihabwa umuntu utegereje kuburana, aho yavuze ko azaharanira ko icyo gihano kivaho.

Ati “Mu kanya ubwo twari muri Burera, batubajije ikibazo cy’akarengane nanjye n’umva ndabashyigikiye, iyo bafashe umuntu bakamufunga by’agateganyo, hari iminsi itegeko riteganya, ariko iyo minsi iyo irenze umuntu bakamufungura yabaye umwere cyangwa yahamwe n’icyaha, nta ndishyi ibaho”.

Babajije umukandida ibibazo bitandukanye
Babajije umukandida ibibazo bitandukanye

Arongera ati “Ni ngombwa ko hateganywa ko mu gihe iryo tegeko ryishwe kandi rihari Leta ibibazwa, ikaba yatanga indishyi ku muntu bafunze bakarenza iminsi yemewe iteganywa n’itegeko, ikindi iyo minsi 30 yagabanywa ariko niba itaranagabanywa niyubahirizwe, iki nacyiyemeje, Leta nisabwa gutanga indishyi mu gihe iryo tegeko ryishwe, bizatuma n’ababishinzwe batongera kuryica”.

Mu bindi uwo mukandida yagaragarije abaturage harimo kugabanya inyunyu z’amabanki zikajya munsi ya 10%, mu kurengera abaturage no kumurinda guhomba ndetse na za cyamunara za hato na hato.

Avuga ko afite gahunda yo gufasha banki gushakira inyungu ahandi aho kwiba abaturage, zigashora mu mishanga irimo kubaka imihanda, amahoteli, ubwishingizi n’ahandi.

Babajije umukandida ibibazo bitandukanye
Babajije umukandida ibibazo bitandukanye

Yavuze ko azita no ku banyarwanda baba mu mahanga, bagashyirirwaho uburyo bwo kwiga ibijyanye n’uburere mboneragihugu, ndetse byaba na ngombwa bagashyirirwaho imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo kwirinda guhora bumvikana nk’abarwanya igihugu.

Yavuze ko azakuraho ibisabwa abana bajya ku ishuri birimo matela, ibyo bakajya babisanga ku mashuri mu rwego rwo kubarinda umubyigano bagira mu nzira bajya mu biruhuko cyangwa bajya ku mashuri.

Mu bindi azakora ngo ni ugukuraho imisoro y’ubutaka, kubaha umukozi no kwirinda kumukoresha amasaha menshi adahemberwa, kandi umushahara ukabagereraho ku gihe bitarenze itariki ya nyuma y’ukwezi.

Hari no guteza imbere inganda z’abaturage ziciriritse zizajya zibafasha kubyaza umusaruro ibyo bahinga, kurinda ubutaka buhingwa, kuvugurura imiyoborere byaba ngombwa abakozi bakagabanywa mu nzezo z’ubuyobozi, mu kwirinda gusesagura umutungo wa Leta, ibyo bikazafasha Igihugu kugabanya imyenda gifitiye amahanga, n’ibindi.

Mbere yo kwiyamamariza mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, Mpayimana Philippe yabanje kwiyamamariza mu Kidaho mu Karere ka Burera.

Umukanduda Mpayimana yiyamamarije mu Byangabo mu Murenge wa Busogo
Umukanduda Mpayimana yiyamamarije mu Byangabo mu Murenge wa Busogo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka