Kayonza: Bakarabaga kabiri mu cyumweru kubera kuvoma mu manga

Mutagoma Damas, umuturage w’Akarere ka Kayonza, avuga ko mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye atizibagirwa uburyo bajyaga bakaraba kabiri mu cyumweru kubera kuvoma mu manga ahitwa Kimpunu yanataha imisundwe yaba itabariye bakaba aribo bayirya kubera gukoresha amazi y’intaruka y’ikiyaga cya Muhazi.

Abaturage ba Kayonza bishimira ko batakivoma amazi y'ibirohwa
Abaturage ba Kayonza bishimira ko batakivoma amazi y’ibirohwa

Yabitangaje ku cyumweru tariki ya 07 Nyakanga 2024, ubwo abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi mu Turere twa Kayonza, Gatsibo, Rwamagana na Ngoma bamamazaga umukandida watanzwe n’uyu muryango ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mutagoma, avuga ko henshi mu Karere ka Kayonza kubona amazi byari ikibazo gikomeye kuko ayabonekaga yabaga ari ayo mu biyaga no mu manga munsi y’imisozi byatumaga abana badakura.

Kuri we ngo ntazibagirwa ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu Murenge wa Nyamirama, we n’abanyeshuri bagenzi be bahitagamo gukaraba kabiri mu cyumweru kubera kwiganyira kujya kuvoma amazi mu manga y’umusozi wa Kimpunu.

Ati “Twavomaga ahantu munsi y’umusozi mu manga ahantu hitwa Kimpunu mbere yo kujya mu ishuri kandi ubwo ni mu ishuri ryisumbuye, bamwe muri twe twajyaga duhitamo kujyayo kabiri gusa mu cyumweru kubera uburyo hareshyaga, murabyumva ko twanakarabaga kabiri mu cyumweru.”

Avuga kandi ko iyo yatahaga mu biruhuko nabwo kubera iwabo ari mu Murenge wa Gahini ngo bajyaga kuvoma amazi y’intaruka z’ikiyaga cya Muhazi ku buryo iyo bataribwaga n’imisundwe aribo bagarukaga bakayirya.

Yagize ati “Igishanga bita Ntaruka cyabagamo imisundwe, wakandagiragamo ukakurya, munyemerere mbivuge, abato twaravugaga ngo umusundwe n’utandya ndawurya. Bisobanuye ko niba ukuyemo ikirenge utakuriye ubwo iyo utwaye mu kidomoro twarayiryaga kuko niyo mazi twakoreshaga.”

Mutesi Anita, nawe avuga ko ikibazo cy’amazi cyari ingume cyane mu Turere twa Gatsibo na Kayonza ariko ubu cyarakemutse ku buryo abaturage batakivoma ibirohwa cyangwa munsi y’imisozi.

Iki kibazo kandi cyari ingutu no ku borozi aho kubona amazi y’inka zabo byari ikibazo ariko hakaba haracukuwe ibidendezi bifata amazi mu nzuri ndetse n’amahema afata amazi kuri nkunganire ya Leta ndetse na nayikondo zikoresha imirasire y’izuba.

Yagize ati “Mwarakoze mwaduhaye amazi, inka zajyaga zipfa igihe cy’izuba kubera kubura amazi kuko baburaga aho bazitwara. Ubu hari ikoranabuhanga risunika amazi akajya mu bibumbiro inka zikanywa umworozi yihagarariye azibyinira.”

Ikindi Kayonza bashimira kandida Perezida, Paul Kagame, ni imihanda ihuza Imirenge yakozwe ndetse n’uwa Kaburimbo ubahuza n’imipaka wazamuye ishoramari muri santere ya Kayonza ndetse n’undi wa Kabarondo kugera muri Pariki y’Akagera.

Kayonza kandi ngo yabaye igicumbi cy’ubukererugendo kubera izanywa rya zimwe mu nyamanswa zari zitakiboneka muri Pariki y’Akagera ndetse n’inyungu ikomoka ku bukerarugendo igera ku baturage.

Bishimiye kandi imiturire irimo kuba batagituye muri nyakatsi ndetse bubakirwa imidugudu y’icyitekegererezo hirya no hino mu Karere ndetse hanubakwa ingo mbonezamikurire y’abana, ababyeyi bigishwa kubategurira indyo yuzuye.

By’umwihariko aba Rwamagana bo bashimye ko umushinga w’ubuhinzi bw’indabo n’icyanya cy’inganda byahaye urubyiruko rwinshi akazi.

Bashimye Kagame kandi kuba Intara y’Iburasirazuba yarayiteje imbere mugihe yari yarasigajwe inyuma, hakaba hari kaminuza enye, ibitaro bigezweho bibiri muri buri karere n’ibindi.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka