Kagame yabwiye abatuye Akarere ka Ngoma ko bafite umujyi mwiza ariko utari ku rwego rushimishije yifuza kuwubonaho, nubwo abaturage ntako baba batagize ngo utere imbere.
Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017, ubwo yahakoreraga igikorwa cyo kwiyamamaza.
Yagize ati “Ndashaka ko Umujyi wa Ngoma uhindura isura, usibye ku buhinzi n’ubworozi n’ibindi mu nyubako, noneho amashanyarazi, amazi bavuze mumaze kubona yiyongere agere kuri buri wese.”
Yavuze ko hari ibindi bagomba kuhazana ku buryo buhagije nk’amashuri n’ibitaro, kuko babikwiye bitewe n’umurava n’ingufu bakoresha mu murimo. Yongeyeho kandi ko,iterambere rivugwa rigomba kugera kuri buri wese ntawe usigaye.
Ati “Abagabo n’abagore bakorere hamwe igihugu gitere imbere uko tubyifuza.”
Ohereza igitekerezo
|