Yabitangarije Abaturage bo mu Karere ka Muhanga, aho yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza byo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nyakanga 2017.
Yagize ati “Igikorwa cyo ku ya 4 Kanama ni igikorwa cy’ubumwe. Twese tugakomeza kugendera hamwe ntawe dusize inyuma. Abana bacu bige, buri Munyarwanda ashobore kugira umurimo akora, yihaze kandi agerweho n’amajyambere.”
Yavuze ko ashishikajwe kandi n’uko buri Munyarwanda wese agira umutekano, kandi agahahirana n’abaturanyi bo mu bihugu by’abaturanyi mu bwisanzure.
Yasoje abasaba kubakira ku byagezweho kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere rwifuza.
Ohereza igitekerezo
|
KAGAME OYE!E
POUL KAGAME OYEEE!!!
EJO MURI BUGESERA.