Ibyiza biri imbere aho tujya kuruta aho tuvuye – Kagame muri Gakenke

Umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, yiyamamarije kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba.

Yabwiye abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bo mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Burera na Musanze n’abandi baturutse hirya no hino mu Gihugu, ko natorerwa kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, bazafatanya bagakomeza kugerwaho n’ibikorwa by’iterambere kuruta ibyagezweho.

Ibi Paul Kagame yabigarutseho ubwo yari amaze gushimirwa ibikorwa bitandukanye yagejeje ku batuye aka Karere birimo imihanda, amavuriro guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ubuvuzi, uburezi ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, ababwira ko ibyiza biri imbere aho bajya, kuruta ibyiza byagezweho.

Yagize ati “Ibyiza biri imbere inshuro nyinshi kurusha aho tuva, kuko ubushobozi bwiyongereye muri twe, ubumenyi bwariyongereye ndetse n’umubare w’Abanyarwanda wariyongereye kuko tumaze kuba miliyoni 14 ndetse abazatora barenga miliyoni 8 kandi abo baturage ni bo bazahitamo gukomeza kubaka Igihugu cyacu cyari cyarasenywe na Politiki mbi n’abayobozi babi, twe rero tugomba kubaka u Rwanda rwiza”.

Paul Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo mu myaka ishize, bikwiye kuba amasomo ariko ntibitume abantu batareba imbere.

Ati “Amateka yacu, wibanze ku byo tumaze kunyuramo n’ibyo dusize inyuma, byagutesha umutwe. Ibyiza rero ibyo byashize, ibyo tumaze kunyuramo, tubivanamo isomo, tukareba imbere aho tugana. N’ibyiza bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi, biri imbere aho tugana.”

Umukandida Paul Kagame yavuze ko politiki ya FPR Inkotanyi, yubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ritagira uwo risiga inyuma.

Ati “Iyo mihanda, ayo mavuriro, amashuri, amashanyarazi, ya kawa, cya cyayi n’ubundi ni byo bitubereye kubikora, tukabiteza imbere, bikaduteza imbere. Ikindi kijyanye na politiki ya FPR muzaba mutora, tuzaba dutora, ni ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo mu majyambere nta n’umwe usigara inyuma.Tuzafatanya.”

Umukandida ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame yavuze ko gutora FPR Inkotanyi mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, ari ukujya imbere mu rugendo rugana ku majyambere.

Ati “Mwebwe rero, hagati yanyu mumaze kwiyubaka, kwiyubakamo ubushobozi, abayobozi bazima ku nzego zitandukanye, tugomba rero gukora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere. Ntabwo igikorwa cyo ku itariki 15 Nyakanga, iki tugiyemo cyaba aricyo kitubera imbogamizi. Ahubwo kwa gutera igikumwe, bisobanuye ngo turakomeye, turiteguye gukora ibyiza n’ibindi biduteza imbere.”

Kandida-Perezida Paul Kagame yabwiye abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’abandi bahuriye kuri Site ya Nyarutovu ko amahitamo y’Abanyarwanda mu matora azaba tariki 15 Nyakanga 2024, akwiye gushingira ku bikorwa.

Ati “Tuzagira gute? Tuzatora, gutora ni uguhitamo, ku gipfunsi, kuri FPR. Icyo bivuze rero, uko guhitamo, usubije amaso inyuma mu mateka yacu ukareba aho tuvuye, ukareba urugendo tumaze kugenda uyu munsi, uko gutora ubundi biba bikwiye koroha, ariko abantu ni abantu, politiki ni politiki ariko hagati aho, hari n’ibikorwa.”

Akarere ka Gakenke, kabaye site ya 16 umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarijemo nyuma yo kuzenguruka hirya no hino mu Gihugu, asanga Abanyarwanda aho bari akabagezaho imigabo n’imigambi bye, ari nako abasaba kuzamutorera kuyobora u Rwanda kugira ngo akomeze abagezeho iterambere.

Umukandida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, anashyigikiwe n’imitwe ya Politiki umunani irimo PSD, PL, PDC, PPC, PSP, PSR, PDI na UDPR.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Video: Richard Kwizera & Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka