Huye: Urubyiruko rwatoye bwa mbere ntirwifuza ko hagira upfusha ijwi ubusa

Urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rwitabiriye amatora bwa mbere rwitorera Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse n’Abadepite, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, rwishimiye kuba na rwo rwagize uruhare mu kugena abazayobora igihugu runifuza ko hatagira upfusha ijwi ubusa.

Aha ni kuri site ya Ecole Autonome iherereye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma
Aha ni kuri site ya Ecole Autonome iherereye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma

Ab’abanyeshuri bitabiriye amatora bambaye uniforme, bakaba baje baturutse ku bigo by’amashuri bigamo kuko bategereje kuzakora ibizamini bya Leta, aho bari ku mirongo bategereje kwinjira ngo na bo batore, aho wabonaga baganira, bishimye.

Hari uwari gukeka ko bari bishimiye kuba bari kumwe na bagenzi babo, banatemberereye hanze y’ishuri bigamo, ariko abaganiriye na Kigali Today bamaze gutora bagaragaje ibitekerezo binyuranye.

Gad Iradukunda w’imyaka 21 akaba yiga mu mwaka wa gatandatu muri GSOB yagize ati “Ni ubwa mbere ntoye. Ndishimye cyane kuko nanjye nagize uruhare mu kugena abazatuyobora.”

Sandrine Mukantwali w’imyaka 19 akaba yiga mu mwaka wa gatandatu muri Petit Seminaire Baptiste na we yagize ati “Ndi kumva nishimye kuba ari bwo bwa mbere nitoreye umuyobozi nshaka. Mu matora aheruka numvaga nanjye nshaka gutora, ariko barambwira ngo igihe ntikiragera.”

Yunzemo ati “Numvaga ariko mfite n’amatsiko yo kumenya uko batora. Nkibaza nti ese bigenda gute? Ngo ese barakubwira ngo tora uyu? Nkatekereza ko babategeka. Ariko nyine uyu munsi niboneye ko utora uwo ushatse.”

Danny Nkomeje na we w’imyaka 19 wigana na Mukantwali na we ati “Biranejeje cyane, ni n’iby’agaciro kuba dutoye Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite. Nkiri umwana mutoya numvaga nanjye nshaka gutora, ariko nyine nkagongwa n’imyaka.”

Meya Sebutege ubwo nawe yitabiraga gutora Perezida wa Repubulika n'Abadepite
Meya Sebutege ubwo nawe yitabiraga gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite

Kuri bo kandi, ngo ntawe ukwiriye gupfusha ubusa ijwi, haba abatoye bwa mbere ndetse n’ababimenyereye.

Nkomeje ati “Urubyiruko bagenzi banjye ndabasaba kujya gutora bafite intego, bazi ko bagiye gutora uzagira akamaro. Ntafate ijwi ngo aripfushe ubusa, kuko riba rizagirira akamaro abari hasi, abari hejuru yacu ndetse natwe ubwacu.”

Abdancine Banamwana wiga muri Kaminuza y’u Rwanda na we yifuje ko hatagira upfusha amajwi ubusa agira ati “Ugiye kugira amahirwe yo gutora wese ntapfushe amajwi ubusa nko kuba yatora ahantu habiri kandi azi ko hemewe hamwe, no kuzinga urupapuro neza kugira ngo aho yatoye hagaragare neza.”

Uwitwa Urimubenshi na we ati “Umuntu wese uri butore atore neza, atore umuntu w’ingirakamaro ufite aho azatuvana n’aho azatugeza.”

Muri rusange mu Karere ka Huye hagomba gutora abaturage 254,110 naho mu Ntara y’Amajyepfo haratora 2,055,915.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka