Gicumbi: Dr. Frank Habineza yijeje abaturage uruganda rutunganya amata
Dr. Frank Habineza wiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ku itike y’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yijeje abaturage bo mu Karere ka Gicumbi ko nibamugirira icyizere bakamutora, muri aka Karere hazubakwa uruganda rutunganya umukamo w’amata.
Yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, ubwo Ishyaka Green Party ryiyamamarizaga mu Murenge wa Byumba w’Akarere ka Gicumbi.
Dr. Frank Habineza yavuze ko Akarere ka Gicumbi kazwiho kugira umukamo mwinshi w’amata y’inka, ariko hakaba hari ikibazo cy’amakusanyirizo y’umukamo akiri makeya muri aka Karere.
Yongeyeho ko n’ubwo mu Karere ka Nyagatare gahana imbibi na Gicumbi hubatswe uruganda rukora amata y’ifu, ruri kure y’abaturage ba Gicumbi ku buryo bakeneye urwabo rwihariye.
Yagize ati “Tuzi ko hubatswe uruganda mu Karere ka Nyagatare, ariko harimo urugendo uvuye hano Gicumbi. Gahunda yacu ni uko buri Murenge hubakwa uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi biboneka muri uwo Murenge”.
Dr. Frank Habineza yavuze ko Ishyaka rye niriramuka ritowe, hari gahunda yo gufasha abaturage ba Gicumbi kongerera agaciro amata, bakajya bayohereza mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi bakabona amafaranga menshi.
Ati “Ikusanyirizo ni ryiza mu gukusanya amata mukayahashyira, ariko si ngombwa ko muhita muyohereza i Kigali ndetse n’ahandi. Mushobora kuyatunganya, mukayashyira mu mapaki meza, akajya i Kigali nibura namwe mufite icyo mubona, atari ukuvuga gusa ngo murayohereza mu majerekani. Mushobora no kuyohereza muri Uganda kuko na ho ni hafi ya hano, icya ngombwa ni ukoyongerera agaciro”.
Uretse umukamo w’amata kandi, Dr. Frank Habineza yanavuze ko muri aka Karere hera urutoki rwinshi ndetse rimwe na rimwe umusaruro warwo ugapfa ubusa.
Abahinzi b’urutoki na bo yabijeje ko hazashyirwaho inganda zitunganya umusaruro warwo, bikazafasha abahinzi kutagwa mu bihombo kandi bigatanga imirimo ku baturage benshi.
Ohereza igitekerezo
|