Gasabo: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamamaje Kagame n’abakandida Depite bahakomoka

Muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ku Gisozi hateraniye Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame ndetse ko biteguye kuzamutora hamwe n’abakandida-Depite b’uwo muryango bahakomoka.

Abakandida-Depite ba FPR-Inkotanyi bakomoka mu Karere ka Gasabo biyamamarije imbere y’imbaga y’abanyamuryango bagera ku bihumbi 180 bari bateraniye ku Gisozi ni Murora Betty, Mugenzi N Leon na Uwizeye Marie Thérèse.

Abaturage baganiriye n’Itangazamakuru bashimira Perezida Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi muri rusange, kuba Akarere ka Gasabo karagize impinduka zigaragarira amaso mu bijyanye n’imyubakire n’ibindi bikorwa remezo, ndetse no mu mibereho.

Uretse imihanda, hari ibindi bagaragaza birimo inyubako zazamutse mu minsi ya vuba zirimo Sitade Amahoro, BK Arena, Intare Arena, Zone y’Inganda igenda yaguka, ndetse n’amashuri n’amavuriro byiyongereye.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Kabuga I mu Murenge wa Rusororo, Nyinawase Denise, avuga ko kuba baregerejwe ubuvuzi bakabona ibitaro by’i Masaka hafi, ngo biri mu mpamvu zituma azatora Umukandida wa RPF-Inkotanyi, Paul Kagame n’abakandida-Depite bayo.

Nyinawase avuga ko abaturage bo muri biriya bice barimo kwihaza mu biribwa, nyuma yo gutunganyirizwa igishanga cya Rugende kigabanya Rusororo na Muyumbu muri Rwamagana, kikaba gihingwamo umuceri n’imboga.

Nyinawase yishimira kandi ko hagiyeho gahunda yo kurwanya ubuzererezi bw’abana, aho nta kwezi ngo kujya gushira ku Murenge batamuhamagaye ngo aze gufata abana bari baracitse ababyeyi bakajya mu muhanda.

Nyinawase ati "Umubyeyi w’abo bana wamubazaga icyo wamufasha, akakubwira ko ntacyo afite agaburira abana, ariko ubu kuri SACCO baha umuntu wese amafaranga ibihumbi 100 y’inguzanyo itagira ingwate ikamufasha kugira icyo akora, upfa kuba ufite umushinga gusa."

Uyu muyobozi w’Umudugudu yashyizeho na gahunda yo gufasha ababyeyi bakennye, aho akangurira abaturanyi babo gutanga amafunguro yasagutse aho kuyapfusha ubusa.

Nyinawase ashimira Perezida Kagame kuba yarakuye ubwoko mu ndangamuntu, bikaba bifasha buri muntu kwisanzura, gutura no gukorera mu Rwanda adatewe impungenge n’uko yagirirwa nabi kubera icyo ari cyo.

Mu byo abaturage bo muri Gasabo bategereje ku badepite ba FPR-Inkotanyi bazatorwa, ni ukubegera bakamenya icyo bifuza cyateza imbere cyane cyane urubyiruko rudafite imirimo.

Uwitwa Moses Ndacyayisenga utuye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, agira ati "Tubitezeho kuzaba abavugizi bacu twebwe urubyiruko, baze kuri terrain bumve ibibazo by’abaturage, cyane cyane jyewe ndibanda ku rubyiruko, abagore n’abafite ubumuga, Abadepite ntibagende ngo bumve ko baguwe neza."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka