#Amatora2024: Green Party yashimye urugwiro abaturage bayakiranye mu kwiyamamaza

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryashimiye abaturage b’uturere twose tw’u Rwanda, uburyo bakiriye abakandida baryo mu bikorwanbyo kwiyamamaza mu mayora ateganyijwe mu cyumweru gitaha.

Dr Habineza yashyimye uburyo yakiranywe urugwiro mu kwiyamamaza
Dr Habineza yashyimye uburyo yakiranywe urugwiro mu kwiyamamaza

Iri Shyaka ryazengurutse Uturere twose tw’u Rwanda uko ari 30, ryamamaza Dr. Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ndetse n’abakandida 50 bahatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ibikorwa byo gusoza kwiyamamaza kuri iri Shyaka byasorejwe kuri uyu wa Gatandatu mu Turere twa Rwamagana na Nyarugenge.

Dr. Frank Habineza usanzwe ari Perezida wa Green Party akaba ari n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yashimiye Abanyarwanda bo mu Turere twose tw’Igihugu uburyo babakiranye urugwiro, kandi bakabagaragariza ko bishimiye ibyo iri Shyaka ryabakoreye ubuvugizi muri Manda y’Abadepite irangiye.

Dr. Habineza yagize ati "Aho twanyuze hose, twabonye ko demukarasi imaze gutera imbere, twarabibonye aho twagiye hose byari bishimishije cyane".

Yongeye ati "Dufashe uyu mwanya ngo tubashimire mwebwe aba hano Rwamagana, ariko tunashimira Abanyarwanda bose muri rusange. Twizeye ko urugwiro mwatwakiranye, muzarugaragaza ku wa Mbere ku munsi w’itora".

Mu kwiyamamaza kw’iri Shyaka, hari hamwe ku Turere ryagiye rigira abantu benshi, ndetse bamwe mu baturage bagaha impano bamwe mu bayobozi baryo, nk’ikimenyetso cyo kurishimira ibikorwa byaryo.

Mu Karere ka Rwamagana bamuhaye Ingabo n'Icumu
Mu Karere ka Rwamagana bamuhaye Ingabo n’Icumu

Agendeye kuri urwo urugwiro, Dr. Frank Habineza yavuze ko ibi bigaragaza intambwe nziza Igihugu cyateye mu kwimakaza ihane rya demukarasi, ndetse n’uburyo imyumvire y’abaturage yahindutse.

Yagize ati "Twishimiye intambwe Igihugu cyacu kirimo gutera, kandi twabobye ko Abanyarwanda bishimiye umusaruro twabahaye ubwo twari mu Nteko Ishinga Amategeko".

Aha ni ho Dr. Frank Habineza ahera asaba Abaturage kongera kugirira icyizere Ishyaka Green Party, bakaritorera kubona intebe nyinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, bityo rikazabageza ku bindi byiza byinshi.

Ati "N’ubu turabasaba ko mwongera mukatugirira icyizere, mukadutora ibyo tubasezeranya na byo tukabikora".

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Green Party, Hon. Jean Claude Ntezimana, yavuze ko ishyaka ryabo rufite icyizere cyo kongera gutsinda amatora y’Abadepite.

Ati "Icyizere dufite ntigishingiye gusa ku kuba twarazengurutse uturere twose, ahubwo gishingiye ku myaka tumaze nk’ishyaka".

Dr. Frank Habineza Kandi na we ubwe aherutse gutangariza abanyamakuru ko yizeye intsinzi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, nibura ku kigero cya 55%.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza byatangiye tariki 22 Kamena 2024, Ishyaka Green Party ryazengurutse Uturere twose 30, rigaragaza imigabo n’imigambi yaryo, ndetse risaba Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora kurigirira icyizere bakaritora.

Dr. Frank Habineza kandi yanashimiye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, uburyo bwagiye bubakira aho babaga bagiye kwiyamamariza. Yashimiye Kandi inzego z’umutekano zabanye n’iri Shyaka mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Icyakora ryanenze uburyo ryakoriwe mu Turere twa Ngoma na Rulindo, aho mu Karere ka Ngoma ryagaragaje ko ryabangamiwe n’ubuyobozi bwateguye kwiyamamaza ku mitwe ya politiki ibiri, nyamara Green Party ari yo yari yahawe ubwo burenganzira.

Mu Karere ka Rulindo ho, iri Shyaka ryanenze inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, rivuga ko zategetse abaturage bakorera mu Isantere ya Base gufunga imiryango, bituma ritabasha kubona abaturage baza kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Indorerezi za African Union n'iza EAC zaje mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Nyarugenge
Indorerezi za African Union n’iza EAC zaje mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Nyarugenge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka