Amajwi ya Paul Kagame yazamutseho 0.03%

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko Paul Kagame ari we ukomeje kuza imbere mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 99.18%, mu gihe Frank Habineza afite 0.50% naho Philippe Mpayimana akagira 0.32%.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, nibwo Komisiyo y’Amatora yatangaje amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite mu byiciro byose.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko muri rusange ubwitabire mu matora ya Perezida wa Repubulika, bwageze kuri 98.20% by’abaturage bagombaga gutora.

Mu gihe hatangazwaga iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, Kagame Paul yari yagize 99.15%, (ni ukuvuga ko ari 99.15% by’abitabiriye itora ari bo 98.20%) kuri ubu hatangajwe amajwi y’agateganyo hakaba hariyongereyeho 0.03%. Ni mu gihe Frank Habineza yari afite 0.53%, none ubu akaba yagabanutseho 0.03%, naho Philippe Mpayimana yakomeje kugira 0.32%.

Ku birebana n’amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Abadepite rusange ndetse n’ibyiciro byihariye, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagaragaje ko aya matora na yo yitabiriwe ku kigero cya 98.20%, ugereranyije n’abagombaga gutora imitwe ya Politiki n’umukandida wigenga.

Mu matora rusange y’Abadepite baturuka mu mitwe ya Politiki n’umukandida wigenga Janvier Nsengiyumva, Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe bifatanyije ari yo PDC, PPC PSR, PSP, na UDPR, bagize amajwi 68.83%.

Ishyaka rya PL ryagize 8.66%, PSD igira 8.62, DGPR Green Party igira 4.56%, PDI igira 4.61%, PS Imberakuri igira 4.51% naho umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier agira amajwi 0.21%.

Amatora y’ibyiciro byihariye, mu cyiciro cy’abagore:

Mu Mujyi wa Kigali: Abatowe ni Kanyange Phoebe watowe ku majwi 82.78% na Gihana Donata watowe ku majwi 76.08%.

Mu Ntara y’Amajyaruguru: Abatowe ni Uwamurera Olive watowe ku majwi 79.35% 2, Mukarusagara Elianeku majwi 79.33% 3, Ndangiza Madina ku mwajwi 74.04%, ndetse na Izere Ingride Marie Parfaite watowe ku majwi 73.32%.

Mu Ntara y’Amajyepfo: Abatowe ni Tumushime Francine: watowe ku majwi 77.34%, Uwumuremyi Marie Claire ku majwi 73.83%, Uwababyeyi Jeannete ku majwi 71.68%, Kayitesi Sarah ku majwi 68.56%, Mukabalisa Germaine ku majwi 66.73%, ndetse na Tumushime Gasatura Hope watowe ku majwi 65.9%.

Mu Ntara y’Iburasirazuba: Hatowe Kazarwa Gerturde n’amajwi 62.06%, Mushimiyimana Lydia n’amajwi 61.64%, Kanyandekwe Christine n’amajwi 58.81%, Mukamana Alphonsine n’amajwi 57.67%, Uwingabe Solange n’amajwi 57.69%, hamwe na Mukarugwiza Judith n’amajwi 55.37%.

Mu Ntara y’Iburengerazuba: Abatowe ni Ingabire Aline watowe ku majwi 72.2%, Mukandekezi Francoise ku majwi 66.6%, Nyirabazayire Angelique ku majwi 65.4%, Muzana Alice ku majwi 60.9%, Sibobugingo Gloriose n’amajwi 60.3% ndetse na Uwamurera Salama watowe ku majwi 53.9%.

Mu cyiciro cy’Urubyiruko:

Abatowe ni Umuhoza Vaness Gashumba watowe ku majwi 73.72% ndetse na Icyitegetse Venuste watowe ku majwi 62.35%.

Mu cyiciro cy’abantu bafite ubumuga: Hatowe Mbabazi Olivia, watowe ku majwi 59.90%.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko ibiyangajwe uyu munsi ari mu buryo bw’agateganyo nk’uko bitaganywa n’amtegeko, amajwi mu buryo bwa burundu akaba azatangazwa bitarenze itariki 27 Nyakanga 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka