Abanyarwanda bakwiye kubaho uko bashaka ntawe ukwiye kubahitiramo uko babaho - Kagame

Umukandida wa RPF-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Gahanga mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 yasabye abitabiriye iki gikorwa gukomeza guhitamo neza umuyobozi ubabereye kuko Abanyarwanda bagomba kubaho uko bashaka batagomba kubaho uko abandi bashaka.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda ntawe ukwiye kubahitiramo uko bagomba kubaho
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda ntawe ukwiye kubahitiramo uko bagomba kubaho

Umukandida Paul Kagame yakiranywe urugwiro rudasanzwe kuri Site ya Gahanga, n’imbaga y’abaturage baje kumwamamaza ku munsi usoza ibikorwa byo kwiyamamaza bamwakiriza indirimbo zirimo Ogera, Thank you Kagame, Azabatsinda Kagame, Tumutora Niwe n’izindi, yanyuze mu baturage agenda abasuhuza, na bo bamwereka urukundo, bazamura amabendera hejuru, bamubwira bati ‘Ni wowe, ni wowe, ni wowe’.

Umukandida wa FPR–Inkotanyi, Paul Kagame yabwiye imbaga y’abaturage yaje kumwakira kuri Site ya Gahanga muri Kicukiro ko kuba baje ari benshi bifite icyo bisobanuye.

Ati “Icyo navugiraga rero ko bigoye kumenya aho mpera n’aho nsoreza ibyo kubabwira, biragaragara ko hano hari aho gusorezwa uru rugendo rw’ibyumweru bitatu. Ndabashimiye cyane, ukuntu mwaje muri benshi, benshi cyane ariko si ubwinshi bw’imibare gusa, n’ikimenyetso cy’ibikorwa nabyo byinshi kandi bizima.”

Kagame yavuze ko kuba abaturage benshi baje kumwakira no kumwamamaza, bisobanuye urugendo rw’imyaka 30 ishize yo kubaka u Rwanda rw’Abanyarwanda bose kandi bunze ubumwe.

Ati “Mu by’ukuri, iyi mibare ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwasubiranye rukaba urw’Abanyarwanda bose hamwe. Ndetse, reka mbishyire mu Kinyarwanda cy’umugani, ibyari inyeri byabaye inyanja. Ni yo mpamvu benshi batabyumva neza cyane cyane abanyamahanga.”

Umukandida ku mwanya ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame yavuze ko kuba Abanyarwanda benshi baba bahuriye hamwe mu bikorwa byo kumwamamaza, bivuze ko bose bahuriye ku mugambi umwe wo kubaka u Rwanda.

Ati “Ubu bwinshi n’icyabazanye hano ni cyo bivuze, ni umugambi umwe, Abanyarwanda bahuriye ku mugambi umwe, kubaka Igihugu cyabo ntawe usigaye inyuma ndetse ubumwe bundi ikibugaragaza ni ukubona ab’imitwe yindi ya politiki, ifite ukundi batekereza bahuza na FPR na yo ifite ukundi itekereza, tukajya hamwe.”

Chairman wa FPR, Paul Kagame yasubije abavuga ko imibare y’abitabira ibikorwa byo kumwamamaza ari imihimbano.

Ati “Ntabwo wahimba ubumwe, ntiwahimba ibyishimo, ntiwahimba imibare nk’iyi yaje, ntiwahimba abahora baza buri munsi, ugomba kuba uri umusazi. Ariko n’uko guhimba niba kubaho, njye mpora mbabwira nti bo bakugerageje, ko babuze abantu. Ntabwo ushobora guhimba amajyambere, ntushobora guhimba ibintu ibyo ari byo byose. Nta n’ubwo wahimba kuba FPR.”

Yakomeje agira ati, “Hica ubutindi, kubura umutekano, hica kugira politiki mbi, ni byo byica naho ubavuga nabi, ntabwo byica.”

Kandida Perezida Paul Kagame, yavuze ko afite icyizere cy’uko amatora azagenda neza ndetse azatorwa n’Abanyarwanda bityo, azashyira imbere kubagezaho ibikorwa by’amajyambere ababereye.

Yakomeje agira ati “Iby’amatora bizaba ejo bundi, njye mbibara nk’ibyabaye. Niho mpera rero, njye mvuga ibizaba nyuma y’amatora, niyo mpamvu mvuga gukomeza umutekano, gukomeza inzira y’Amajyambere, inzira y’Ubuyobozi bwiza bushingiye ku guhitamo ari yo demukarasi. Iby’abandi batuvuga, ntibikabateshe umwanya, ntabwo byica.”

Kagame yakomeje avuga ko gushyira hamwe nk’Abanyarwanda ari byo byatumye bubaka igihugu kikava ku kantu gato kibaka kigeze aho kiba ikintu kinini cyane.

Ati “Ndetse tuzaba uko dushaka kuba ntabwo ari uko umuntu wundi uwo ari we wese, yashaka kutugenera uko tuba. Ibyo rero ntabwo ari njyewe ubyumva uko, ntabwo ari FPR ibyumva gusa, ni mwese n’utari FPR n’utari njye. Umugani nabaciraga w’inyeri yabaye inyanja, nicyo bivuze. Mu myaka 30 bitangira, cyari ikintu gito ariko ubu aho bigeze ntawe utabibona, urwo rugendo rwacu aho rutugejeje rwo kuba Abanyarwanda bamwe, bo kubaka igihugu cyabo kibabereye ndetse nta n’undi duhutaje.”

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Richard Kwizera & Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka