Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2017, Kagame yiyamamarije muri ako karere mbere y’uko akomereza mu Karere ka Nyabihu na Rubavu mu gikorwa cyo kwiyamamaza.
Akigera mu Karere ka Musanze yasanze yiteguwe n’abaturage bamutegereje mu Murenge wa Busogo, aho igikorwa cyo kwiyamamaza cyaberaga.
Mu byishimo no kurata ibyo yabagejejeho, babihererekanyije n’indirimbo zimubwira ko bazazinduka bamutora tariki 04 Kanama 2017.
Haba mu butumwa bwatanzwe no mu ndirimbo zashimangiraga ko bamushyigikiye, abaturage bavugaga ko bishimiye umutekano bafite,bakongeraho ko biteguye gufatanya nawe mu rundi rugendo rw’imyaka irindwi iri imbere.
Kagame nawe yavuze ko azakomeza kubagezaho ibikorwa byo kwiyubaka kandi bikarenga ku rugero byari biriho, ariko ababwira ko akeneye ubufasha bwabo.
Yagize ati “Kuba mwaje muri benshi ni ikimenyetso cy’ubumwe bwacu, cy’imbaraga za FPR Inkotanyi. Uko tungana dutya, imbaraga ziri aha, ubushake buri aha, ntacyatunanira. Uwashakaga kutunaniza ntaho yahera.”
Ohereza igitekerezo
|
turamushigikiye azatugeza kulibyinshi ni ntwari.yazanye Mituel,girinka,ubudehe,ni bindi