Abantu bafite ubumuga bishimira ko bitaweho mu bikorwa bitegura amatora

Abantu bafite ubumuga mu byiciro bitandukanye, bavuga ko muri rusange hari impinduka zigararagara mu kubagezaho amakuru no kwitabwaho mu bikorwa bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Abafite ubumuga bishimira ko bitaweho mu bikorwa bitegura amatora
Abafite ubumuga bishimira ko bitaweho mu bikorwa bitegura amatora

Ni kenshi abantu bafite ubumuga bagiye bagaragaza ko hari ibyiciro by’abafite ubumuga byahezwaga mu bikorwa byo kwamamaza abakandida Perezida mu bihe byashize, ibyagarutsweho nyuma y’amatora yabaye muri 2017, aho bifuzaga ko nk’uko politiki y’abantu bafite ubumuga ibaha uburenganzira busesuye nk’Abanyarwanda bose, byazavugururwa.

Bamwe mu bantu bafite ubumuga baganiriye na Kigali Today, bagaragaje ko hari impinduka nyinshi zigaragara ugereranyije n’amatora yagiye aba mbere, ibyo bashingiraho bavuga ko n’ibitarakorwa bizakorwa kuko hari politiki ibarengera.

Nzamwitakuze Gato Marcelline, ufite ubumuga bwo kutabona, ubwo yasobanuraga izi mpinduka yagize ati: “Muri rusange aya matora yaravuzwe cyane ku bitangazamakuru, ku buryo abafite uburyo bwo kurigeraho bamenye amakuru yibizaba mbere y’igihe. Ugereranyije n’amatora y’umwaka wa 2017 n’uyu wa 2024, harimo impinduka kuko hakozwe byinshi byerekana ko abantu bafite ubumuga bamenye amakuru, aho wasangaga ku mihanda n’ahandi hatandukanye hashyirwaho ibyapa bisobanura ayo matora, gusobanura amakuru ajyanye n’amatora ndetse n’ibikorwa byo kwamamaza abakandida mu buryo butandukanye na mbere”.

Abafite ubumuga bagiye bahabwa abantu bo kubitaho mu bihe byo kwamamaza abakandida Perezida n'Abadepite
Abafite ubumuga bagiye bahabwa abantu bo kubitaho mu bihe byo kwamamaza abakandida Perezida n’Abadepite

Gato asaba abantu bafite ubumuga kwitinyuka bakagaragaza ubushobozi bwabo kuko hari aho usanga badatinyuka ngo biyamamarize mu yindi myanya. Ati: “Mu kwiyamamaza abantu benshi ntibarasobanukirwa ko indi myanya nayo bayimamarizamo nk’uburenganzira bwabo, ahubwo baba batekereza ko umuntu ufite ubumuga agomba kujya kwiyamamariza mu kiciro kihariye cy’abantu bafite ubumuga gusa ko ariho yagenewe kandi ibyo sibyo. Yego harimo impinduka zigenda zigaragara, kuko hari abakandida Depite bafite ubumuga biyamamarije ahantu hatandukanye baturutse mu muryango FPR Inkotanyi, twizera ko n’ibindi bizagenda biza”.

Gato yishimira ko uyu mwaka site z’itora zahaye uburenganzira abantu bose harimo n’abafite ubumuga hagendewe ku byiciro by’abantu bafite ubumuga.

Mu bikorwa byo kwiyamamariza kujya mu Inteko Ishinga Amategeko, harimo n’abantu bafite ubumuga. Mu karere ka Burera Kigali Today yaganiriye na Ndayambaje Theoneste, usanzwe ari umurezi mu Murenge wa Rusarabuye maze agaragaza uko abona impinduka mu bikorwa by’amatora ku bantu bafite ubumuga.

Abafite ubumugaba bagaragaza ko hari byinshi bishimira bimaze gukorwa nyamara kera bahezwagaho
Abafite ubumugaba bagaragaza ko hari byinshi bishimira bimaze gukorwa nyamara kera bahezwagaho

Ati:”Hari byinshi byagezweho ku bantu bafite ubumuga kuko bafashijwe bose mu byiciro barimo. Urugero abantu bafite ubumuga kugera kuri site y’itora, itegeko ribaha uburenganzira bwo gutora mbere badahagaze ku murongo, abantu bafite ubumuga bwo kutabona nabo baroroherezwa. Mu bikorwa byo kwiyamamaza abafite ubumuga bagiye bateganyirizwa imodoka n’ubundi buryo bubafasha kwitabira ibi bikorwa nk’abandi Banyarwanda muri rusange”.

Ndayambaje yagaragaje kandi ko kuri ubu bahawe ijambo aho buri wese yemererwa kugaragaza ubushobozi afite maze agafashwa gutera imbere.

Mu bikorwa byo kwamamaza abakandida byatangiye tariki 22 Kamena kugeza kuwa 13 Nyakanga, site zitandukanye z’aho abakandida bajyaga kwiyamamariza, hagiye hagaragara abantu bafite ubumuga bw’ingingo, ubw’uruhu, abatabona bagiye bafashwa mu buryo bwihariye ndetse abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, banashyiriweho umuntu ubasemurira bakamenya ibivugirwa kuri site.

Murema Jean Baptiste wo muri NUDOR
Murema Jean Baptiste wo muri NUDOR

Murema Jean Baptiste, ubarizwa muri NUDOR, ahamya ko imbogamizi zakuweho mu buryo bufatika harimo ibirebana n’amatora. Ati: “Imbogamizi zirimo gukurwaho mu buryo bufatika cyane cyane mu itegeko ryerekeranye n’amatora kuko mbere harimo imbogamizi ariko kuri ubu ntabwo rigiheza umuntu n’umwe”.

Murema avuga ko imbogamizi zarimo mu matora ya 2017, wasangaga umuntu ufite ubumuga bwo kutabona hari handitse ko agomba gufashwa gutora, ariko kuri ubu hakazakoreshwa imboneza y’itora kandi ikazaba iriho inyandiko ifasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona kandi ibyo mbere bitarabagaho.

Akomeza avuga ko basuye NEC bayigezaho imbogamizi zishobora kuboneka kuri site z’itora kugira ngo zikemurwe mbere y’uko amatora atangira maze n’abantu bafite ubumuga bagire uruhare mu guhitamo ubayobora cyangwa no kwiyamamaza nk’abandi bakandida.

Izo mbogamizi zirimo kureba niba ahantu abantu bagomba gutorera, hari uburyo bwashyizweho bwo gufasha umuntu ufite ubumuga ubwaribwo bwose gutora neza adasubijwe inyuma cyangwa ngo bamusabe kumufasha.

Abantu bafite ubumuga bavuga ko nubwo hari ibyo bashima byitaweho mu kubasubiza uburenganzira bwabo mu biorwa by'amatora hakiri n'ibindi byo kwitabwaho
Abantu bafite ubumuga bavuga ko nubwo hari ibyo bashima byitaweho mu kubasubiza uburenganzira bwabo mu biorwa by’amatora hakiri n’ibindi byo kwitabwaho

Murema yagize ati: “Akenshi mu cyumba cy’itora agasanduku gaterekwa ku meza, umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ntabwo ahashyikira, hari ufite ubumuga bw’ingingo, na we agomba gufashwa niba aje mu kagare akagezwa aho atorera byihuse, uje gutora afite ubumuga bwo kutabona agahabwa serivise nk’abandi, ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nawe agashakirwa umusemuzi vuba mu gihe baba batabiteganyije mbere”.

Mu Rwanda abantu bafite ubumuga bagera ku 391,775, Murema akavuga ko muri abo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi aribo benshi nubwo hari n’abandi baba mu mashyaka atandukanye ari mu Gihugu.

Mu gihe habura amasaha make ngo Abanyarwanda b’imbere mu Gihugu batore kandi bihitiremo ukwiye kuyobora u Rwanda, Murema avuga ko bashimira cyane ibyo Perezida Kagame akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame amaze gukorera abantu bafite ubumuga ndetse kandi bifuza ko n’ibitaranozwa nabyo byazitabwaho bigakemuka. Ati: “Kagame yakoze byinshi, ariko yongeye gutsindira iyi manda, twamusaba ko umujyo wakomeza kuba umwe, nko mu burezi, hagashyirwamo imbaraga, kugira ngo babashe kujya mu ishuri (Abafite ubumuga). Hari imbogamizi ku rurimi rw’amarenga ku batumva ntibavuge, ibikoresho by’abantu batabona mu mashuri amwe ntabihari, hari abafite ubumuga bwo mu mutwe, amashuri yabo yihariye harimo imbogamizi ndetse n’imyumvire y’aho abana bafite ubumuga biga bakinenwa mu kubafasha”.

Abantu bafite ubumuga bavuga ko bakwiye gutinyuka bakajya no mu yindi myanya bidasabye gutegereza ibyiciro byabashyiriweho kuko nabo bafite ubushobozi
Abantu bafite ubumuga bavuga ko bakwiye gutinyuka bakajya no mu yindi myanya bidasabye gutegereza ibyiciro byabashyiriweho kuko nabo bafite ubushobozi

Murema akomeza agira ati: “Kubona akazi ku bantu bafite ubumuga umubare uri hasi, kandi abize ni bake, niyo mpamvu MINEDUC igomba gufasha bakiga ari benshi abarangije bagafashwa kubona akazi. Hari imbogamizi kandi ku kibazo cy’ubuzima aho ikiguzi gihenze. Abakenera inyunganirangingo n’insimburangingo biragoye niyo mpamvu twifuza ko byashyirwa kuri Mituweli kugira ngo buri wese ayibone bimworoheye. Hari imbogamizi mu gutwara abantu bafite ubumuga, ndetse no mu butabera hari abafungwa ntibarenganurwe uko bikwiye kubera ikibazo cy’ururimi rw’amarenga rutaragera hose ndetse n’ubushobozi bwo kwishyura abavoka biri hejuru”.

Gato Marcelline asanga na we hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga. Ati: “Icya mbere cyakorwa ni ugushyira mu bikorwa ibiba byemejwe, amasezerano aba yarasinywe nayo agashyirwa mu bikorwa kuko aba agamije iterambere ry’abantu bafite ubumuga”.

Gato avuga ko hakenewe insimburamubyizi ku bantu bafite ubumuga igihe bitabiriye inama runaka kuko bibafasha kugira umuhati mu bibakorerwa, aho usanga umuntu ufite ubumuga yaturutse kure akitegera ariko ntasubizwe insimburamubyizi cyangwa iyo tike yamuzanye, kandi nyamara byaremejwe na Leta ko ariko bigomba kugenda ariko abayobozi mu nzego zo hasi ntibabyubahirize.

Bishimira ko mu myaka 30 ishize hari byinshi byagiye bibakorerwa mu kubasubiza uburenganzira bwabo bari barambuwe
Bishimira ko mu myaka 30 ishize hari byinshi byagiye bibakorerwa mu kubasubiza uburenganzira bwabo bari barambuwe

Aba bafite ubumuga butandukanye baganiriye, na Kigali Today mu myaka 30 ishize hari byinshi bakorewe n’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame bakizera ko niyongera gutsindira kuyobora u Rwanda ibyiza byazakomeza kuko umurongo wo kubafasha nubundi usanzweho.

Igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, cyatangiye kuri iki cyumweru tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga mu gihe kuwa 15 na 16 Nyakanga 2024, hazaba hatahiwe Abanyarwanda b’imbere mu Gihugu.

Kuwa 16 Nyakanga 2024, hakaba hateganyijwe amatora mu byiciro byihariye, birimo Abadepite b’abagore bahatanira imyanya 30% mu Nteko Ishinga Amategeko, Abadepite babiri bahagarariye urubyiruko ndetse n’uhagarariye abafite ubumuga.

Bishimira ko mu myaka 30 ishize hari byinshi byagiye bibakorerwa mu kubasubiza uburenganzira bwabo bari barambuwe
Bishimira ko mu myaka 30 ishize hari byinshi byagiye bibakorerwa mu kubasubiza uburenganzira bwabo bari barambuwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka