Kirehe: Bishimiye kwakira Umukandida Paul Kagame (Amafoto & Video)

Abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndetse n’ab’indi mitwe ya Politiki ishyigikiye umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024 baje mu bikorwa byo kwamamaza no gushyigikira uwo mukandida.

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by’Uturere twa Kirehe na Ngoma bazindutse babukereye mu myambaro y’amabara aranga Umuryango FPR Inkotanyi baje kwakira umukandida wabo mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Aho bateraniye ku kibuga giherereye mu Kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe hafi y’ibiro by’Akarere ka Kirehe, bararirimba indirimbo na morali nyinshi bagaragaza ko bishimiye gusabana n’umukandida wabo Paul Kagame, bishimira n’ibyo yabagejejeho muri manda irangiye y’imyaka irindwi.

Bimwe mu bikorwa bashimira Paul Kagame bigaragara mu ngeri zitandukanye haba mu burezi budaheza kuri bose, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ubuzima, imiyoborere myiza, umutekano n’ibindi.

Akarere ka Kirehe gaherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda kazwiho kuba kagizwe n’imirambi. Gateye imbere cyane cyane mu buhinzi nk’urutoki aho kari mu bagemurira Kigali. Bahinga ibigori, ibishyimbo, hakaba hanaboneka ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga ryo kuhiramu Mirenge ya Mpanga na Nasho.

Hari na Koperative y’abahinzi b’inanasi mu Murenge wa Gahara igeze ku rwego rwo kuzihinga ikazigemura muri Amerika.

Akarere ka Kirehe kari ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania, kakaba ari ko kanyuzwamo ibicuruzwa byinshi biva muri Tanzania byinjira mu Rwanda.

Ni na ko gaherereyemo urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruherutse kuzura aho rutanga amashanyarazi ku bihugu by’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

Imirenge yose y’Akarere ka Kirehe ifite umuriro w’amashanyarazi, ibi bikaba byaratumye amasantere y’ubucuruzi yo muri aka Karere arushaho gutera imbere.

Icyakora abatuye muri aka Karere bagaragaza ko bafite ikibazo cy’amazi adahagije, bagasaba ko ubuyobozi bwashyira ingufu mu kubegereza amazi meza.

Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame kuva yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza nibwo bwa mbere agiye kwiyamamariza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni umunsi wa cyenda wo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, aho ubu amaze kwiyamamariza mu Turere twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Karongi.

Mu gihe bari bategereje ko umukandida Paul Kagame ahagera, barasusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Senderi, Bwiza, Ariel Wayz, Alyn Sano, Riderman, n’abandi.

Umuhanzi Senderi ari mu bishimiwe cyane muri aka gace
Umuhanzi Senderi ari mu bishimiwe cyane muri aka gace

Umukandida Paul Kagame yasesekaye i Kirehe saa sita n’iminota 30 ahateraniye imbaga yari imutegereje, bishimira kumubona amaso ku maso, na we anyura hagati yabo mu bice bitandukanye baherereyemo agenda abasuhuza.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Videwo: Richard Kwizera & George Salomo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka