Zimbabwe: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihije umunsi wo #Kwibohora30
Kuri uyu wa Kane, tariki 11 Kamena 2024, Abanyarwanda baba muri Zimbabwe ndetse n’inshuti z’u Rwanda bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30, mu birori byitabiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga w’icyo Gihugu Frederick Shava ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda James Musoni n’abandi bayobozi batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo.

Ambasaderi Musoni, yashimye abantu batandukanye bari bitabiriye ibyo birori, avuga ko badahwema kwifatanya n’u Rwanda mu bihe bibiri byaranze amateka yarwo, harimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kwizihiza umunsi wo kwibuhora ufatwa nk’intangiriro yo kongera kubaho k’u Rwanda, nyuma guhagarika Jenoside.
Mu ijambo rye muri ibyo birori, Ambasaderi James Musoni yagize ati, ”Mu minsi ijana ishize, mwaje kwifatanya natwe mu kwibuka no guha icyubahiro abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kandi ndabibashimira. Uyu munsi twongeye kubatumira kugira ngo mufatanye natwe mu birori byo kwizihiza ukwibohora kw’Igihugu cyacu, umunsi wihizizwa ku itariki 4 Nyakanga, uwo ukaba ari umunsi uvuze ibintu bibiri by’ingenzi, icya mbere ni uko, ingabo za RPF zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul zatsinze ubutegetsi bubi zigahagarika jenoside. Icya kabiri ni umunsi wibutsa ukwiyemeza gukomeye cyane kwa RPF mu kubaka Igihugu cyari cyasigaye cyasenyutse, nyuma kikavamo u Rwanda tureba uyu munsi”.

Ambasaderi Musoni yakomeje avuga ko ku munsi wo kwibohora hibukwa ubutwari, gukunda Igihugu n’ubwitange by’intwari z’u Rwanda zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda. Yavuze ko Abanyarwanda basobanukiwe ko kwibohora nyako gutangira mu gihe urusaku rw’imbunda rucecetse, kandi ko binyuze mu kwiyemeza, Abanyarwanda bashoboye kugena ahazaza habo, babifashijwemo n’ubuyobozi bwiza bwayoboye u Rwanda kuva Jenoside irangiye.
Yasobanuye ko u Rwanda rwakoze impinduka zidasanzwe ruhinduka Igihugu cyunze ubumwe, gifite amahoro na demokarasi kandi giteye imbere.
Ambasaderi Musoni yashimye umubano mwiza n’ubufatanye biranga ibihugu bya Zimbabwe n’u Rwanda ku buyobozi bwa Nyakubahwa Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ubwo bufatanye bukaba bugaragarira no mu masezerano asaga 26 ibihugu byombi bimaze gusinyana mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ingufu, ubutabera, ubukungu ndetse n’ibijyanye n’imibereho myiza n’umuco.

Ambasaderi yasoje ashimira Guverinoma ya Zimbabwe, abahagarariye ibihugu byabo muri Zimbabwe, inshuti z’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baba muri Zimbabwe kuba buri mwaka bifatanya n’u Rwanda kuzirikana ibyo bihe bibiri byaranze amateka yarwo.
Ku ruhande rwa Guverinoma ya Zimbabwe, ibirori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30, byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga muri icyo gihugu, Frederick Shava, watangiye ijambo rye ashimira u Rwanda n’Abanyarwanda mu gihe bizihiza umunsi wo Kwibohora.
Yavuze ko Kwibohora ari intangiriro y’iterambere u Rwanda rwahisemo, rishingiye ku kubaha ikiramwamuntu no kugarura icyizere ku Gihugu, kandi ko ubumwe no kwigira kw’Abanyarwanda biri mu byafashije u Rwanda kujya imbere nyuma ya Jenoside.

Yagize ati, ”Ubu nyuma y’imyaka 30, dusubije amaso inyuma, dushima intambwe zatewe na Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda zigana ku gukiza Igihugu no kuzana impinduka zirambye mu by’ubukungu. Gahunda z’imbaturabukungu nka EDPRS (Economic Development and Poverty Reduction Strategy) na NST ( National Strategy for Transformation ), ni ingero nziza kuri twese. Hari urwego rw’ikoranabuhanga rwerekanye ko hari amahirwe menshi aboneka mu gihe abayobozi bashyizeho za gahunda nziza mu bihugu byabo”.
Yakomeje agira ati “U Rwanda rwahagararanye na Zimbabwe mu bihe bikomeye, ni muri urwo rwego na Zimbabwe izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu rugamba rurwana rwo kugarura agaciro k’abaturage barwo. Mu gihe twizihiza umunsi wo Kwibohora k’u Rwanda, uyu munsi ubu hari Toni 1000 z’ibigori ziri mu nzira ziza muri Zimbabwe zituruka i Kigali. Turashimira ubugwaneza bwa Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda kuri iki gikorwa kigaragaza ubufatanye. Uyu ni umuco w’ubuntu u Rwanda rwagaragaje rwitaba impuruza mpuzamahanga yatanzwe na Nyakubahwa Perezida Emmerson Dambudzo Mnangagwa, nyuma y’amapfa yatewe n’imihindagurikire y’ikirere ya ‘El Nino’ mu 2023/2024”.

Minisitiri Frederick Shava yavuze ko Zimbazwe izakoresha iyo nkunga u Rwanda rwatanze mu kugabanya ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku bantu bagezweho n’ingaruka zikomeye za El Nino. Yagize ati, “Tuzahora iteka twibuka iki gikorwa cy’ubugwaneza cyakozwe n’abavandimwe bacu na bashiki bacu bo mu Rwanda”.
Minisitiri Frederick Shava yashoje ashimira Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda kubera uwo munsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda bizihije.


Ohereza igitekerezo
|