Yagabiwe inka kubera kwimakaza ibikorwa by’Ubumwe n’Ubudaheranwa

Akarere ka Gakenke kagabiye Umurinzi w’Igihango witwa Nsengimana Alfred Inka mu rwego rwo kumushimira uburyo yimakaje gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Iyi nka yayigabiwe tariki 25 Ukwakira 2024 ubwo hasozwaga inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, yitabiriwe n’Intuma za Unity Club, Abadepite bavuka muri aka Karere, abagize Inama y’umutekano itaguye, Abagize Inama Njyanama, Komite Nyobozi, abahoze ari Abayobozi, Abayobozi b’Ibitaro, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abandi batumirwa.

Nsengimana Alfred yagabiwe iyi nka kubera ibikorwa byo kwimakaza Ubumwe n’ubudaheranwa afashamo urubyiruko nk’uko byagarutsweho n’umutahira w’Intore mu Karere ka Gakenke.

Karekezi Joseph, Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe guhuza ibikorwa by’itorero n’Ubukangurambaga rusange (Umutahira w’Intore) avuga ko igitekerezo cyavuye ku rubyiruko rukunda guhabwa inyigisho ku Bumwe n’Ubudaheranwa n’uyu musaza Nsengimana Alfred.

Ati “Afite amateka n’ibikorwa byinshi kandi yagize uruhare rukomeye mu kubaka umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bikaba ari na byo byamugize Umurinzi w’Igihango kandi n’ubu aracyabikora kuko afasha urubyiruko kurwigisha amateka no kurusobanurira gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa ndetse na Ndi Umunyarwanda”.

Nsengimana Alfred yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri icyo gihe umuryango we warishwe aza guhishwa n’abaturage ararokoka.

Nyuma yaje kuba Burugumesitiri w’iyahoze ari Komine Gatonde. Akiri umuyobozi yashishikarije abaturage kudahishira abacengezi, bituma intambara yabo irangira vuba muri Gatonde ndetse no mu zindi Komini byahanaga imbibi icyo gihe.

Bimwe mu byatumye abaturage bamutora nk’umurinzi w’igihangoo ni uburyo mu gihe cya Gacaca yaranzwe n’ukuri mu gutanga amakuru ku bishe umuryango we ndetse hari n’ababeshyerwaga na bagenzi babo b’abicanyi bashaka kubagerekaho ibyaha kubera ko bangana ndetse imiryango yabo itarumvikanaga, Nsengimana we akabarenganura atanga amakuru yabaga afite ku bishe imiryango ye.

Ikindi cyamugize Umurinzi w’Igihango ni ukuntu yatanze imbabazi ku bishe umuryango we ndetse no ku basahuye imitungo yabo yose.

Abayobozi ku nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama ni bo bamugabiye
Abayobozi ku nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama ni bo bamugabiye

Ati “Aratangaje urebye ibikorwa bye ni byo byatumye abaturage bamutora nk’umurinzi w’igihango kandi babikoze adahari bagendeye ku bikorwa bye byiza byamuranze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Indi mirimo yakoze irimo kuba yarabaye Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gakenke kugera mu mwaka wa 2015 ubu akaba ari we Perezida w’Abakangurambaga b’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Gakenke.

Nsengimana Alfred nyuma yo kugabirwa inka yashimiye Akarere ka Gakenke kamutekerejeho kakamugabira.

Avuga ko inka ari ikimenyetso cy’umubano mwiza ndetse kigaragaza urukundo ku hagati y’uwagabiwe n’uwagabye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka