Ambasaderi William Gelling atashye anyuzwe n’umusanzu yatanze ku Rwanda
William Gelling ucyuye igihe ku mwanya w’ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda avuga ko ashimishijwe n’uruhare yagize mu kuzamura ubuhahirane n’ubutwerane hagati y’ibihugu byombi.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2017, ubwo yasezeraga kuri Perezida Paul Kagame nyuma y’imyaka ine yari amaze mu Rwanda.
Yagize ati “Mu bice bikuru bigize ubutwererane navuga iterambere ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ariko by’umwihariko gutangiza ingendo zo mu kirere hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza nicyo cyanshimishije kurushaho, hakaza n’ubufatanye mu bya gisirikare. Umwaka ushize hari abasirikare b’Abongereza baje kwitoreza ino kandi twizera ko bizakomeza.”

Ku buyobozi bwe ni bwo u Rwanda rwatangije ingendo za Rwandair zijya mu Bwongereza zitagize aho zihagarara, igikorwa cyafunguye amahirwe y’ubucuruzi n’ubuhahirane ku batuye ibihugu byombi.
Ubwongereza, bubinyujije mu kigega cyabwo cy’ubutwererane (DFID), butera inkunga mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuhinzi, ubucuruzi n’ibindi bijyanye no guha amacumbi abaturage.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|