“Walk to remember”, ikimenyetso cyerekana ko abayitabira badashyigikiye Jenoside

Imbaga y’abantu yitabiriye urugendo rwo kwibuka “Walk to remember” mu mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 07/04/2013, harimo n’Umukuru w’igihugu, ngo ni ikimenyetso cy’uko ibitekerezo bya benshi muri iki gihe byamagana Jenoside, nk’uko bamwe babisobanura.

“Nta gahato, nta n’igihembo uretse kuba twarabatumiye gusa. Ibi nibyo biduhamiriza ko buri wese yiteguye kurwanya Jenoside”, nk’uko uwayoboye urugendo rwo kwibuka muri uyu mwaka, Umubyeyi Mupenzi Vanessa yasobanuye.

Urugendo “Walk to remember” rwitabiriwe n'imbaga y'abanyarwanda na bamwe mu banyamahanga bagera mu bihumbi.
Urugendo “Walk to remember” rwitabiriwe n’imbaga y’abanyarwanda na bamwe mu banyamahanga bagera mu bihumbi.

Bamwe mu bakoze urwo rugendo bongeraho ko iki gikorwa cyabereye mu bihugu bigera ku 12 biri hirya no hino ku isi, bikozwe n’Abanyarwanda, bizandikwa mu mateka ku buryo ngo byigisha buri wese aho ari hose ku isi, kwirinda ivangura n’amakimbirane ashingiye ku bwoko, uruhu, akarere, idini n’ibindi.

Ntandiwe Ngwenya, ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe, akaba akorera umuryango wa Never Again Rwanda ngo yitabiriye urugendo rwo kwibuka kugirango azatange umusanzu mu gihugu cy’iwabo, wo kunga amoko y’Abashona n’Abandebele ahora ashyamiranye.

"Walk to remember" yanitabiriwe n'urubyiruko rurimo Nyampinga w'u Rwanda, Aurore Mutesi.
"Walk to remember" yanitabiriwe n’urubyiruko rurimo Nyampinga w’u Rwanda, Aurore Mutesi.

Abitabiriye urugendo rwo kwibuka muri Kigali bageraga mu bihumbi, kandi ngo umubare w’abarukora ku rwego rwo ku isi ukomeje kugenda wiyongera, aho wageze ku bihumbi 30 mu mwaka ushize, nk’uko Umubyeyi Vanessa yavuze.

Nyuma y'urugendo, Perezida Kagame yatangije ijoro ry'icyunamo kuri stade Amahoro.
Nyuma y’urugendo, Perezida Kagame yatangije ijoro ry’icyunamo kuri stade Amahoro.

“Walk to remember” ikozwe ku nshuro ya gatanu hirya no hino mu Rwanda no ku migabane ine iri ku isi, kuko uru rugendo ngo rwatangiye mu mwaka wa 2009.

Urugendo rwo kuri iki cyumweru rwatangiriye ahakorera Inteko ishinga amategeko rusorezwa kuri stade Amahoro, aho Umukuru w’igihugu, Paul Kagame yatangirije ijoro ry’icyunamo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

banyarwanda mwihangane muharanira kwigira kuko umugabo utigize arapfa.

kiki yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

President kagame abarokotse tugushimira kuba waraturinze interahamwe,ukanadufasha kongera kwisuganya ubu tukaba dushobora kwigira.niyo mpanvu nifuza kukongera indi manda ugasoza ikivi watangiye cyo kubohora urwanda mu nzego zose.

Mbogo yanditse ku itariki ya: 8-04-2013  →  Musubize

Perezida wacu ni intwari kabisa. Asante Afande ku byiza ukorera abanyarwanda ndetse no kuba warahagaritse jenoside ubu u Rwanda rukaba rufite ishema mu ruhando rw’amahanga. Nkunze ukuntu iki cyunamo cyateguwe neza kandi mu buryo budatwara amafaranga menshi nk’uko byari bisanzwe. Viva our President.

pprrrrr yanditse ku itariki ya: 8-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka