Uturere umunani turarara tubonye abayobozi bashya

Uturere tune mu Ntara y’Iburengerazuba hamwe na dutatu mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse n’Akarere ka Rwamagana, turara tubonye abayobozi bashya nyuma y’amatora yo kuzuza Inama Njyanama z’Uturere.

Akarere ka Rubavu kari mu tugomba kubonerwa Abayobozi
Akarere ka Rubavu kari mu tugomba kubonerwa Abayobozi

Ni amatora ateganyijwe kubera mu Turere nka Rubavu, ahatorwa usimbura uwari Umuyobozi w’Akarere Kambogo Ildephonse wirukanywe tariki 06 Gicurasi 2023 n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, azira kuba atarabashije kubahiriza neza inshingano yari afite.

Haratorwa abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro ndetse bitoremo Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije, nyuma y’uko abari bagize komite nyobozi n’abajyanama birukanywe.

Tariki 28 Kamena 2023, hasheshwe Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano zabwo.

Inama Njyanama yasheshwe hashyirwaho Mulindwa Prosper, nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, ubu akaba yiyamamariza kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu.

Mu Karere ka Karongi Inama Njyanama yateranye mu nama idasanzwe tariki ya 23 Ukwakira 2023 yeguza umuyobozi wako, Mukarutesi Vestine azira kugirwa inama ntazubahirize.

Inama Njyanama idasanzwe yateranye kubera ikibazo cyihutirwaga, cy’imikorere y’Umuyobozi w’Akarere wagiriwe inama kenshi ntiyikosore.

Bimwe mu bivugwa byatumye yeguzwa, harimo ibibazo bibangamiye abaturage bitabonewe ibisubizo hamwe no gusiragiza abaturage badakemurirwa ibibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yirukanywe mu kazi ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yafashe umwanzuro wo kwirukana Umuyobozi w’Akarere, Appolonie Mukamasabo, mu nshingano zo kuyobora Akarere biturutse ku myitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe.

Mu Ntara y’Amajyaruguru haratorwa abayobozi mu Turere twa Burera, Gakenke, na Musanze, naho mu Karere ka Rwamagana hatorwe usimbura umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere.

Mu Karere ka Musanze na ho haratorwa komite yose nyuma y’uko babiri birukanywe ku myanya yabo, naho Andrew Mpuhwe Rucyahana wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu akegura ku mirimo ye ku wa 24 Nyakanga 2023.

Mu Karere Gakenke haratorwa usimbura Umuyobozi w’Akarere Jean Marie Vianney Nizeyimana, na Marie Chantal Uwanyirigira wayoboraga Akarere ka Burera, bombi birukanywe mu myanya bari barimo.

Mu Karere ka Gicumbi ho nta matora yabaye, kuko Nzabonimpa Emmanuel wahoze ayobora ako Karere, aherutse kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Intara y’Amajyaruguru, tariki 08 Kanama 2023, ariko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, akaba aherutse kubwira abatuye mu Karere ka Gicumbi ko n’ubwo uwo muyobozi ari mu zindi nshingano, hari ubwo yazabagarukira agakomeza inshingano ze zo kubayobora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka