Uturere dufitiye abacuruza inyongeramusaruro umwenda wa Miliyari 22 Frw

Bimwe mu bibazo Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, basaba Guverinoma ko byakwihutishwa bigakemuka, harimo icy’umwenda uturere tubereyemo ibigo bicuruza inyongeramusaruro ungana na 22,054,073,550Frw.

Haracyari ibibazo mu icuruzwa ry'inyongeramusaruro
Haracyari ibibazo mu icuruzwa ry’inyongeramusaruro

Ni ibibazo bikubiye muri Raporo yakozwe n’iyi Komisiyo mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, mu kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi.

Senateri Fulgence Nsengiyumva Perezida w’iyi Komisiyo, ageza ku ba Senateri ibyavuye mu bugenzuzi bakoze, yagaragaje ko umwenda munini uturere dufitiye ba rwiyemezamirimo utuma badakora neza ubucuruzi bwabo, ndetse bikagira n’ingaruka ku bahinzi zo kutagezwaho inyongeramusaruro ku gihe.

Ubu bugenzuzi iyi Komisiyo yabukoze kuva tariki 26 Ugushyingo 2024 kugera tariki 07 Mutarama 2025, igamije kumenya ibikorwa mu kubona ku gihe inyongeramusaruro zikenewe mu gihembwe cy’ihinga, kumenya imiterere y’ubucuruzi bw’inyongeramusaruro n’ubugenzuzi bw’ubuziranenge byazo, kumenya ibikorwa mu kubaka ubushobozi bw’abahinzi mu gukoresha inyongeramusaruro, kumenya ubushakashatsi bukorwa ku miterere y’ubutaka n’inyongeramusaruro ziberanye nabwo.

Senateri Nsengiyumva avuga ko uretse iki kibazo cy’imyenda uturere dufitiye aba bacuruzi, basanze ibibazo biri muri iyi gahunda harimo n’uko ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka butaratangira kwifashishwa, ngo ikoreshwa ryʼinyongeramusaruro ribushingireho kugira ngo itangwe hashingiye kuri bwo.

Ati “Smart Nkunganire System/MOPA ikunze kubura ‘network’ bigatinza gutanga serivisi, igizwe kandi n’inzira ndende y’intambwe 10, bikagora abahinzi kwiyandikisha ndetse na System ya MOPA ikoreshwa n’abacuruzi b’inyongeramusaruro ntiyahujwe na EBM, bigatuma gutanga serivisi ku bahinzi bifata umwanya”.

Senateri Nsengiyumva yasobanuye ko ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imbuto z’indobanure budakorwa uko bikwiye, bitewe no kuba RICA idafite ibikoresho bwite (Laboratwari) n’abakozi bahagije, kuko hari abakozi batanu gusa mu gihugu hose.

Abasenateri basabye Guverinoma gukemura ibibazo bikibangamiye ubucuruzi bw’inyongeramusaruro, harimo kuvugurura gahunda ya Smart Nkunganire, no kuvugurura ibigenerwa abacuruzi b’inyongeramusaro bikajyana n’igihe.

Inteko Rusange ya Sena nyuma yo kugezwaho iyi raporo na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, yayemeje ndetse ifata imyanzuro ibiri igomba gushyikirizwa Guverinoma.

Imyanzuro ireba Guverinoma

Abasenateri bashingiye ku kuba ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka butaratangira gushyirwa mu bikorwa, ndetse n’ubwoko bw’ifumbire n’ingano yayo abahinzi basabwa gukoresha bidashingiye kuri ubwo bushakashatsi, hamwe n’uko Politiki y’Igihugu y’ifumbire yateganyije ko Amashuri makuru na Kaminuza agira uruhare mu bushakashatsi ku miterere y’ubutaka, ariko hakenewe kuvugurura MoU (2018-2024), hagati yayo na MINAGRI, basabye Guverinoma ibi ikurikira:

Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyagaragajwe n’ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka mu Rwanda no guhora buhuzwa n’igihe, hagamijwe kumenya impinduka zabaye mu butaka, bityo bigashingirwaho hagenwa ifumbire igihingwa gikeneye.

Undi mwanzuro ushingira ku kuba SNS ibura network no kwiyandikisha bigora umuhinzi, kubera inzira ndende anyuramo muri MOPA, kuko System ya MOPA itahujwe na EBM, bikaba bitinza serivisi ndetse no kuba imyenda ya Miliyari 22 z’Amafaranga y’u Rwanda Uturere dufitiye abacuruzi b’inyongeramusaruro (suppliers), ibangamiye ishoramari ryabo. Hari kandi amafaranga y’urugendo (transport) n’ay’inyungu agenerwa ‘agrodealers’ atajyanye n’igihe.

Inteko rusange ya Sena
Inteko rusange ya Sena

Gukemura ibibazo bikibangamiye ubucuruzi bw’inyongeramusaruro, harimo kuvugurura Smart Nkunganire System, gushyiraho uburyo inyemezabwishyu za EBM zatangwa binyuze muri MOPA, no guhuza n’igihe ibigenerwa abacuruzi b’inyongeramusaro (agrodealers).

Nubwo ariko hagaragaragaye ibyo bibazo byose, hari n’ibishimwa muri uru rwego kuko kugeza ubu 85% by’imbuto ikenerwa mu buhinzi bw’u Rwanda, ituburirwa imbere mu gihugu ndetse igahabwa nkunganire.

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Imiyoborere, RGB bwerekanye ko abaturage bishimira kugezwaho inyongeramusaruro ku kigero cya 61.6% mu gihe bishimira kugezwaho imiti yica udukoko mu bihingwa ku kigero cya 60.4%.

Mu cyiciro cya kabiri cyo kwihutisha iterambere NST2 biteganijwe ko ifumbire mvaruganda ikoreshwa izava ku biro 70 igere ku biro 94.6 kuri hegitari mu 2029.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka