Urwego rw’amahoteli rwiteguye neza kwakira abazitabira CHOGM - RDB
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rutangaza ko rumaze igihe rukora ibintu byinshi bitandukanye mu rwego rwo kwitegura kwakira abashyitsi bazitabira CHOGM, ndetse rukemeza ko kugeza uyu munsi rwiteguye neza.
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, avuga ko hafashwe ingamba zitandukanye mu kwitegura abashyitsi.
Ati “Twafashe ingamba kugira ngo tubashe kwitegura abashyitsi, zirimo gushyira abagenzuzi muri hoteli zose z’ingenzi kugira ngo badufashe kugenzura imirimo ya buri munsi ikorwa. Muri hoteli zimwe na zimwe twashyizemo abagenzuzi batandatu ahandi dushyiramo babiri”.
Si ibyo gusa kuko Akamanzi avuga ko hashyizweho n’uburyo bwo guhugura abakozi.
Ati “Twahaye akazi ikigo cya Vatel Hospitality kugira ngo gihugure abakozi bose basanzwe batigeze babasha gukora akazi mu nama iri ku rwego nk’uru, kandi twizeye ko ayo mahugurwa arangira asize abantu bari hagati ya 700 na 1.000 biteguye kwakira neza abazitabira CHOGM”.
Muri iyo myiteguro kandi yakozwe, hari amahoteli yategetswe kugira ibyo ahindura ku buryo aba anogeye ijisho.
Akamanzi ati “Twategetse amahoteri yose cyane cyane afite inyenyeri eshatu kugeza kuri eshanu, kongera amahugurwa no kuvugurura abakozi babo kugira ngo barebe ko byose bigenda neza. Icyakurikiyeho twakoze kwari ukugenzura no kureba neza ko amahoteri yose, ibikorwaremezo bigomba gusanwa byasanwe, ibikenewe gusiga irangi byasizwe, ibikeneye kuvugururwa byavuguruwe neza mu rwego rwo kwakira abashyitsi”.
Umuyobozi wa RDB kandi avuga ko bakoranye na Minisiteri y’Ubuzima mu kugenzura ubushobozi bwo kubika ibiribwa muri hoteli zose z’ingenzi, kugira ngo bamenye neza ko amahoteli yiteguye. Ikindi kandi mu kurushaho kwitegura neza basabye amahoteli mpunzamahanga, nka Marriott cyangwa Serena, kuzana abakozi babo beza babizobereyemo baturutse mu bindi bihugu, kugira ngo baze bafashe kuko azakenera abakozi benshi mu gihe cy’icyumweru cya CHOGM.
Akamanzi avuga ko kugeza ubu abenshi muri bo bamaze kuzana abo bakozi, kugira ngo bunganire abahari, bamwe muri bo bakaba bamaze kuzana abari hagati ya 30 na 40, urugero ngo ni Serena.
Nta kibazo cy’abakozi bake kizagaragara mu kwakira abashyitsi, nk’uko byemejwe na Akamanzi.
Ati “Dufite umubare mwiza w’abakozi bazanywe n’amahoteli nka Radisson, izi rero zikaba zimwe mu ngamba twashyizeho. Twakoranye kandi n’abazanira aya mahoteli ibikenewe, cyane cyane ibinyampeke, inyama na vino, kugira ngo tumenye neza ko bibitse muri kiriya cyumweru kugira ngo hatabura ibyo kurya kuko imibare y’abantu igiye kuba myinshi ugereranije n’abo twahoze twakira, cyane cyane usubije amaso inyuma mbere y’icyorezo cya Covid-19”.
Yongeraho ko hashyizweho Abaminisitiri n’abayobozi bakuru kugira ngo bakore igenzura kuri hoteli z’ingenzi, bahabwa inshingano kugira ngo bamenye ko ibintu byose bimeze neza.
Izi ngamba zose zongereye ubushobozi muri hoteli no mu rwego rwo kwakira abashyitsi bazitabira inama ya CHOGM.
Akamanzi yahaye ubutumwa amahoteli, ati “Turashaka gufata umwanya wo kwibutsa amahoteli n’abayobozi bayo gukomeza gukora ibyo bintu byose kugira ngo dukomeze umurongo twiyemeje kandi bitagarukiye kuri CHOGM gusa, n’ubwo ariho dushaka kubona intsinzi ako kanya, ariko ibi twifuza kubigira umuco mu rwego rwo kwakira abashyitsi. Iyo niyo ntego nyamukuru kuri twe mu rwego rwo guhindura imitangire ya serivisi”.
Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022
- Dore umusaruro u Rwanda rwakuye muri CHOGM 2022
- Exclusive Interview with Dr Donald Kaberuka on the sidelines of #CHOGM2022
- Video: Tumwe mu dushya twaranze #CHOGM2022
- Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe
- Urubyiruko rwa Commonwealth rwagaragarije abayobozi ibyifuzo byarwo
- Perezida Kagame yashimiye abitabiriye CHOGM, abifuriza urugendo ruhire
- Gabon na Togo byabaye abanyamuryango bashya ba Commonwealth
- Hari abantu batari muri gereza bari bakwiye kuba bariyo - Perezida Kagame
- Igice kimwe cy’Isi ntigikwiye kugenera abandi indangagaciro - Perezida Kagame
- Ibibazo ntibihora ari iby’urubyiruko gusa, n’abakuze hari bimwe duhuriraho - Perezida Kagame
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe n’Igikomangoma Charles
- #CHOGM2022: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baganiriye ku guhangana n’ingaruka za Covid-19
- Boris Johnson yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth
- Turi igihugu cyashenywe na Jenoside, ariko ubu cyarahindutse mu mutima, mu bwenge no ku mubiri - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu bitabiriye CHOGM
- Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket
- #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu
- Perezida Kagame yakiriye Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza
- Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|