Urubyiruko rwa UR -Huye rwaganirijwe ku kubaka amahoro

Never Again Rwanda yaganirije urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye uburyo bwo kubaka amahoro arambye mu Rwanda.

Uyu muryango wa Never Again Rwanda watanze ubutumwa bwawo binyuze mu biganiro, amakinamico n’imbyino mu gitaramo byabereye mu nzu y’imyidagaduriro ya kaminuza, kuwa gatanu tariki 21 Ugushyingo 2015.

Bamwe mu rubyiruko rwa UR -Huye mu gitaramo.
Bamwe mu rubyiruko rwa UR -Huye mu gitaramo.

Bimwe mu byo iki gitaramo cyari kigamije ni ugukangurira urubyiruko uko rwarushaho guhangana n’ibibangamira amahoro arambye, kugira ngo banagire uruhare mu kubirwanya nk’uko Mukankubito Immaculée, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Never Again Rwanda yabivuze.

Yavuze ko mu butumwa bwabo bifashisha amashusho, ibiganiro n’ubundi buryo bwose bushoboka kugira ngo bumvikanishe neza akamaro ko kubungabunga amahoro no gutuma ashinga imizi mu muryango w’abantu.

Umuhanzi Mani Martin yifashishijwe mu kuririmba amahoro.
Umuhanzi Mani Martin yifashishijwe mu kuririmba amahoro.

Mu kiganiro na Kigali Today uyu muyobozi yatangaje ko n’ubwo mu Rwanda ari amahoro hari ibishobora kuyazanamo agatotsi nka sosiyete yatewe ibikomere na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Yagize ati “ Nk’uko byagaragaye mu mikino hari amatsinda abantu bagenda bakora bahereye aho baturutse ku buryo bushobora gukurura kwishishanya mu bandi.”

Mukankubito Immaculée, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Never Again Rwanda asobanura ibyabera imbogamizi amahoro arambye.
Mukankubito Immaculée, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Never Again Rwanda asobanura ibyabera imbogamizi amahoro arambye.

Atanga urugero yavuze ko nta mpamvu yo gushyira imbere aho umuntu yaturutse cyangwa iturufu y’ubwoko kuko ariho ubushyamirane buhera maze amahoro arambye akazamo kidobya.

Mukankubito yongeyeho ko sosiyete Nyarwanda ikwiye kwirinda gushyira imbere iby’amoko ahubwo igateza imbere ubunyarwanda kuko aribwo buri wese ahuriyeho n’undi mu Rwanda.

Bamwe mu banyeshuli biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye bari muri ibi biganiro bigamije kubaka amahoro binyuze mu biganiro bashimye gahunda ya “Ndi umunyarwanda” binyuze mu bitekerezo bitandukanye bagiye batanga.

Fred Bishanga ni umunyeshuli mu mwaka wa kane, Ishami ry’ubukungu yatangaje ko mu butumwa bwatanzwe ku giti cye yakuyemo inyigisho yo kwirinda ibijyanye n’amoko.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka