Urubyiruko rw’Abafaransa ngo rukeneye umubano n’u Rwanda ushingiye ku kuri
Itsinda ry’urubyiruko rw’Abafaransa na bagenzi babo bo mu Burayi bari mu ruzinduko mu Rwanda barasaba ko hagaragazwa ukuri ku ruhare rw’Ubufaransa na bamwe mu bari abayobozi babwo muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Ibi uru rubyiruko ruri mu ruzinduko rw’icyumweru kimwe mu Rwanda rwabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 25/06/2014 ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ruri mu karere ka Nyamagabe.
Iri tsinda rigizwe n’abayobozi b’urubyiruko mu mashyaka anyuranye, mu mashuri, mu mahuriro arwanya ivanguraruhu n’imiryango itari iya Leta bibumbiye mu muryango witwa European Grassroots Antiracist Movement (EGAM).
Ubwo basuraga uru rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, uru rubyiruko rwasobanuriwe uburyo Abatutsi bavanywe imihanda yose bagakusanyirizwa aha i Murambi hari hari kubakwa ishuri ry’imyuga ngo barabahungishije ariko bakaza kuhicirwa, uburyo Abafaransa babigizemo uruhare ndetse banerekwa aho ingabo z’Ubufaransa zabaga, aho zari zarazamuye ibendera ndetse n’aho zakiniraga umupira w’intoki wa Volleyball hafi y’ibyobo byari bitabyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside.
Uru rubyiruko kandi rwanatemberejwe mu gice cy’amateka y’u Rwanda aho rwasobanuriwe uburyo Abanyarwanda bari babanye mbere y’umwaduko w’abakoloni, uko amacakubiri yinjijwe mu Rwanda n’uko byaje kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Benjamin Abtan, umuyobozi wa EGAM, yatangaje ko Jenoside yabaye mu Rwanda ibabaje ndetse bikaba bigoye kubyakira. Yakomeje avuga ko bibabaje kuba bamwe mu bari abayobozi b’Ubufaransa muri icyo gihe baragize uruhare muri Jenoside ndetse ubu bakaba bakomeje guceceka ku byabaye.
Ati “mu myaka 20 ishize habayeho guceceka ku kuba hari bamwe mu bari mu buyobozi bakoranye n’ubuyobozi bwateguye bugashyira mu bikorwa Jenoside haba mbere yayo, mu gihe yabaga ndetse na nyuma yayo. Icy’ingezi kuri twe nk’Abafaransa ni uguharanira ko abo bantu bisobanura kubyo bakoze imbere ya rubanda n’inkiko”.
Benjamin Abtan avuga ko yizeye ko ingufu bari gushyira mu gushaka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zizatanga umusaruro kuko igihugu uko cyangana kose kitabasha guhisha ukuri.
Yongeraho ati “ni gake uru rubyiruko ruhuriza hamwe mu guhangana n’ikibazo runaka, niba rubikoze ubu ni uko rwabonye ko ari icyintu cy’ingenzi ku muryango wacu (société), ikintu cy’ingenzi ku bumuntu”.
Benjamin Abtan yemeza ko nta kintu na kimwe kizahagarika uyu muhati n’inyota uru rubyiruko rufite rugamije kumenya ukuri ku ruhare rw’igihugu cyarwo ndetse na bamwe mu bari abayobozi bacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nizereko babonye ubugwari bwa bene wabo bitwaza ngo nibihange kwisi bakananirwa gutabara inzira karengane ahubwo bagashyigkira abacanyi bari babaye inyamaswa , reka dutegereza icyo bagiye gukora nyuma yuru rugendo
ukuri ku byabaye bigomba gusobanuka kandi byanze bikunze hari ibyo bahakana ariko biba bibajomba umutima. reka turebe ko ibi babinye hari icyo bizahundura ku myitwarire yari isanzwe