Urubyiruko rufite uruhare runini rwo gukomeza kubaka Igihugu - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutama 2024, yibukije urubyiruko ko ari rwo rufite inshingano zo gukomeza kubaka Igihugu, birinda ikintu cyose cyakongera gukururira Abanyarwanda mu macakubiri yakongera kugeza u Rwanda kuri Jenoside.

Perezida Kagame avuga ko urubyiruko rufite uruhare runini rwo gukomeza kubaka Igihugu
Perezida Kagame avuga ko urubyiruko rufite uruhare runini rwo gukomeza kubaka Igihugu

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2024 udasanzwe ku gihugu, kuko gifite byinshi cyifuza gukora mu gihe hashize imyaka 30 cyibohoye, ndetse hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, mu myaka 30 ishije Jenoside ihagaritswe, agaragaza ko Igihugu cyavuye mu icuraburindi cyongera kubakwa kigera ku ntego zacyo, ndetse no ku iterambere ariko urubyiruko narwo rufite umukoro wo gukomeza kubaka Igihugu, no gusigasira ibyagezweho birinda icyakongera kugisenya.

Ati “Imyaka 30 irimo ibintu bibiri, irimo ibyo byago twagize bya Jenoside yadutwariye umubare munini w’abacu, ariko irimo n’Igihugu cyahindutse kiba cyiza kandi gikwiye, kitari ikijyanye n’ayo mateka na yo twibuka”.

Perezida Kagame yavuze ko uyu mwaka Igihugu gifite byinshi kigamije gukora, ndetse hazirikanwa imyaka 30 ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi myaka yose ishize, hadakwiye kuba hari abagifite umugambi wo kwirengagiza ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “Biri mu bibazo dukwiye kuba duhangana na byo. Ubwo rero mu mikorere yacu dukwiye kuba tubishyira imbere kuko dukora tutibuka ibyo ngibyo, ushobora kugira n’ibibazo by’uko wabisubiramo.”

Perezida Kagame yavuze ko Urubyiruko rwavutse mu gihe cya Jenoside ubu bafite imyaka 30, ndetse n’abavutse nyuma yayo bose ari abari hanze n’abari mu gihugu, bagomba kumenya ko Igihugu kibategerejeho guhindura ubuzima bwacyo.

Ati “Icyo bivuze ni uko urwo rubyiruko rufite uko rwarezwe mu miryango, ndetse n’uko barezwe n’Igihugu mu buryo bwa Politiki, ibyo bibaha inshingano zo kugira uruhare runini rwo kubaka Igihugu mu myaka 30 yindi iri imbere. Bafite uruhare runini rwo guhindura ubuzima bw’Abanyawrwanda kurusha uko ba twebwe babigenje, bakwiye kubyumva batyo”.

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko ibyo rugomba kurwanya rubizi, bagomba kubihera ku mateka y’Igihugu cy’u Rwanda, ibindi ni bituruka hanze y’Igihugu bishobora gusubiza u Rwanda n’Abanyarwanda inyuma.

Ati “Bagomba kubyumva ku buryo bitatubuza kubaka Igihugu uko bikwiye. Urwo rubyiruko cyane cyane ni bo mbwira. Mugomba kumva uburemere bw’inshingano zanyu nk’abanyagihugu, nk’abantu. Mukwiriye kuba abantu bazima, mwiyubaka, bakubaka imiryango yabo, bakubaka n’Igihugu.”

Yibukije urubyiruko ko kugira ngo ibyo ubisohoze neza, icya mbere nta mpamvu n’imwe ikwiye kukubuza uwo ugomba kuba we, ugomba kurwanira uwo uri we ndetse.

Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rwavuye n’aho rushaka kujya, bikwiye kuba bishingiye mu mitima y’Abanyarwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko aho bashobora kujya hose bazasanga hariyo ibibazo, bityo ko bakwiye kwicara bagashakira umuti ibyabo, aho kubihungira aho bizeye ko batazabisanga kandi hose hari ibibazo.

Amafoto: Eric Ruzindana

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka