UNICEF irashima ubutabera buhabwa abana mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana(UNICEF) rivuga ko umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika (kuri uyu wa 16 Kamena 2020), ngo usanze u Rwanda ruhagaze neza mu guha abana ubutabera binyuze mu bigo bya ’Isange One Stop Centers’.

Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda
Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda

Byatangajwe n’Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, ubwo yaganiraga na Kigali Today ku mibereho y’umwana w’Umunyafurika nyuma y’imyaka 44 abana b’abirabura b’i Soweto muri Afurika y’Epfo bishwe baharanira uburenganzira bwabo.

Lindsey yagize ati "Nishimiye ko mu Rwanda hari ibimaze kugerwaho bigaragara, ngira ngo uzi ibigo bya ’Isange’ bigera kuri 44 mu gihugu cyose, byashyizweho na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’umuryango w’Abibumbye".

"Ibi bigo ni ingenzi cyane kuko byakira abagore n’abana bahohotewe kandi bikaba bikomatanyirije hamwe serivisi zo kurwanya ihohoterwa n’ubutabera."

"Aha twavuga nk’uburyo Polisi ihakorera iperereza ku byaha byakozwe, uburyo servisi z’ubuvuzi ziba zafashe ibizamini byose bishoboka, uburyo dosiye z’ubutabera zihakorerwa kugira ngo abanyabyaha bakurikiranwe, ibi ni ubunararibonye bushobora gusangirwa hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu".

Lindsey akomeza avuga ko UNICEF yakoranye n’Ishuri ryigisha ubumenyingiro mu by’amategeko(ILPD) mu gushaka abunganira abana mu by’amategeko, ku buryo kugeza ubu abana ngo bafite abunganizi mu by’amategeko bazi neza ibibazo bahura na byo.

Mu byo UNICEF isaba ndetse ngo ikomeje kuganiraho n’inzego za Leta hamwe n’imiryango mpuzamahanga, ngo ni uburyo abana bafatirwa mu byaha bajya bagororerwa mu miryango, hagashyirwaho gahunda zihariye zo kubigisha n’ibikorwa byasimbura igifungo.

Julianna Lindsey akomeza avuga ko guhagarika amashuri kubera Covid-19 ngo byagize ingaruka zikomeye ku bana, agasaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kubigishiriza mu ngo.

Ku rundi ruhande, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko kuva mu kwezi kwa Gashyantare kugera muri Gicurasi uyu mwaka wa 2020, ngo rwakiriye ibirego 841 by’abana basambanyijwe.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana(NCC) ivuga ko bigiye korohera inzego gufata abantu basambanya abana, hashingiwe ku nyigo yakozwe igaragaza ko ababikora baba atari abavuye kure y’aho umwana agenda cyangwa atuye.

Umuyobozi wa gahunda ya ’Tumurerere mu muryango’ muri NCC, James Nduwayo agira ati "Kugira ngo icyo cyasha kive ku muryango nyarwanda, ni uko buri muntu yagombye kuba ijisho ry’umuturanyi we, yabona hari umuntu ushaka gushora umwana mu ngeso mbi akabigaragaza".

Ku bufatanye n’izindi nzego, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ivuga ko uwakwifuza gutabariza umwana uhohoterwa haba mu gusambanywa, gukubitwa no gutotezwa, gukoreshwa imirimo ivunanye cyangwa gucuruzwa, ngo yahamagara kuri telefone itishyurwa 711.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF), ivuga ko mu rwego rwo gufasha ibigo bya ’Isange One Stop Centers’ gukomeza guha serivisi zinoze abahuye n’ihohoterwa harimo no kubashakira aho baba, ngo hakenewe ingengo y’imari irenga miliyari 66 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka