Umwihariko wa buri karere ku matungo yabazwe kuri Noheli

Umwe mu bayobozi b’ibagiro rya Nyabugogo, Gerard Mugire, avuga ku munsi wabanjirije Noheli habazwe inka zirenga 300, kuri Noheli nyirizina ngo haraza kubagwa izitarenga 130.

Avuga ko mu minsi isanzwe y’umwaka habagwa inka zitarenga 100 ku munsi. Iri bagiro ni ryo rikuru mu gihugu, rikaba rikorera abantu serivisi zo kubabagira amatungo baba barizaniye.

Mugire avuga ko ihene n’intama ziza kubagwa kuri Noheli zishobora kugera kuri 200.

Ikilo cy’inyama ku ibagiro rya Nyabugogo kirangura amafaranga 2,400 kikagurishwa amafaranga 3,500 ku muntu ugura ku kilo.

Nyagatare

Guhera ku munsi ubanziriza Noheli no kuri Noheli nyir’izinahabazwe inka 40 ku ibagito rya Nyagatare.

Ihene zimaze kubagwa ni 14 ku munsi wabanjirije Noheli,naho kuri Noheli, kugeza mu masaha ya saa mbili za mugitondo, hari hamaze kubagwa eshanu.

Gusa abaturage bakavuga ko Noheli y’uyu mwaka itameze neza kuko igeze akaboga (inyama) gahenze.

Iroti ni amafaranga 3, 200 ku kilo, imvange ni 2,600, izo munda ni 1,800, naho umwijima 2000frs ku kilo.

Amatungo yavuzwe ni ayabagiwe mu mujyi wa Nyagatare gusa, hatarimo ayabagiwe mu ngo ku bifite, cyangwa mu bindi bice bigize ako karere.

Musanze

Ntitwabashije kumenya umubare w’amatungo yabazwe ku munsi ubanziriza Noheli no kuri Noheli nyir’izina, gusa umunyamakuru wa Kigali Today uri yo, yavuze ko abakeneye inyama za roti batazibonaga ku munsi ubanziriza Noheli, kuko mu ma saa sita zari zamaze gushira, hasigaye imvange gusa.

Icyakora igiciro cyazo nticyigeze gihinduka kuko inyama z’imvange zaguraga amafaranga 2,200.

Gakenke

Ku ibagiro rya kijyambere rya Gakenke, ku munsi ubanziriza Noheli byabaye ngombwa ko bongera inka basanzwe babaga, aho zavuye kuri 12 babaga 35 mu rwego rwo gufasha abakeneye inyama kutazibura ku masoko.

Rubavu

Mu karere ka Rubavu ku ibagiro rimwe ryegereye umupaka kuva ku munsi ubanziriza Noheli kugeza kuri Noheli mu ma saa yine n’igice, hari hamaze kubagwa inka 461, zabaiwe mu mabagiro atatu: irya Rubavu 236, Mahoko 45, naho COADU 180.

Muri izo zose, 20 ni zo zaguzwe n’Abanyarwanda, izindi zoherejwe mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Ikilo cy’inyama muri Rubavu ni amafaranga 2,500, ariko ibindi biribwa ni bikeya.

Muhanga

Mu Karere ka Muhanga, ubusanzwe habagwa inka 20 mu minsi isanzwe, ariko ku munsi ubanziriza Noheli gusa, habazwe izira hagati ya 50 na 60. Habazwe kandi ihene zibarirwa muri 400 n’ingurube zibarirwa muri 60, nk’uko bivugwa n’umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo muri ako karere.

Huye

Mu Karere ka Huye, ku munsi ubanziriza Noheli hari habazwe inka 38. Ku munsi wa Noheli, habazwe inka 30, ingurube esheshatu n’ ihene eshatu.

Aya matungo ariko ni ayabagiwe ku ibagiro rya Matyazo, ari na ryo bagiro rikuru mu karere ka Huye, gusa hirya no hino mu Karere, hari ahandi habagiwe andi matungo, tutabashije kumenya umubare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ariko nkawe uvuze ngo Abasilamu bizihiza Noheri wabikuyehe?

Sobanukirwa yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

*INKOMOKO YA NOHELI*
 

_Iyi nyandiko sinshaka ko hari uyifata nk’inyandiko-mpakanyi , ahubwo igambiriye guhumura amaso yahumishijwe n’ibinyoma byinjiye mu bukristo bivuye mu bupagani_

Imigani 10:14 : a bang absence bikoranyiriza kumenya

*Ikibazo benshi bibaza ni iki: Ese kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri byaba bikomoka ku ijambo ry’Imana?*
*Ni muri bibiliya cg mu bapagani?*
*Reka tunyure muri amwe mu mateka y’umunsi wizihizwa wa Noheri*
Uyu munsi rero washyizweho bwa mbere na Kiliziya Gatolika y’i Roma.
Noheli rero yaseseye mu itorero mu kinyejana cya 4
(4ème siècle) nyuma ya Kristo, bigeze mu
kinyejana cya 5 Gatolika itegeka ko uwo munsi ukwiriye kwitabwaho ukazajya wizihizwa! (Byategetswe na Papa
YULI wa 35. Uyu ni umwe mu ba Papa bakomeye babayeho.

Chentros yanditse ku itariki ya: 26-12-2019  →  Musubize

Ariko icyo nibaza, ubu izi nka zirazira Yesu?? Ariko uyu yesu utumazeho amatungo, uwo ni yesu w’umukiza cyangwa????

Kalisa yanditse ku itariki ya: 26-12-2019  →  Musubize

Urajya impaka z’ubusa, nta mukristu uyobewe ko 25/12 ari umunsi washyizweho kugira ngo barushe kwishomira no kuzirikana urukundo rw’Imana rwatumye yigira umuntu kugira ngo abantu baronke ubuzima. Nta kiza satani atanya, ari nayo mpamvu akivangiramo ibidakwiye. Ubwo niba utemera ko Kristu yavutse, uzareke jwizihiza noheri usibye nta nitegeko ribiguhatira , yewe nta n’icyaha uba ukoze. Icyaha ni ugutesha agaciro ikiza , ukagiharabika ugambiriye kucyangisha abantu.

Ubwo se ko habaho ununsi w’umugore, umunsi w’umurimo,umunsi w’umwana w’umunyafurika,...ibyo biba bigamije kugira ngo abantu bazirikane akamaro cg se ikibi cyatumye hashyirwaho uwo munsi.
Kumva no kwemera ibisobanura ntanze ni ubushake si agahato. Mugire Niheri nziza mwese.

B yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Urajya impaka z’ubusa, nta mukristu uyobewe ko 25/12 ari umunsi washyizweho kugira ngo barushe kwishimira no kuzirikana urukundo rw’Imana rwatumye yigira umuntu kugira ngo abantu baronke ubuzima. Nta cyiza satani atarwanya, ari nayo mpamvu akivangiramo ibidakwiye birimo n’abo babihuza n’ubusambo, ubusinzi, ubusamanyi. Ubwo niba utemera ko Kristu yavutse, uzareke kwizihiza noheri usibye ko nta nitegeko ribiguhatira , yewe nta n’icyaha uba ukoze. Icyaha ni ugutesha agaciro ikiza , ukagiharabika ugambiriye kucyangisha abantu.

Ubwo se ko habaho umunsi w’umugore, umunsi w’umurimo,umunsi w’umwana w’umunyafurika,...ibyo biba bigamije kugira ngo abantu bazirikane akamaro cg se ikibi cyatumye hashyirwaho uwo munsi.
Kumva no kwemera ibisobanura ntanze ni ubushake si agahato. Mugire Niheri nziza mwese.

B yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Abantu ku isi hose bizihiza Noheli ku buryo budasanzwe.
NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha" no Gucuruza: Aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Yatangiye kwizihizwa n’Abagatolika le 25/12/354.

niyomugabo yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Itariki mpimbano

ngj yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka