Umwami Muhammed VI yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Yanditswe na
KT Editorial
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2016, Umwami Muhammed VI uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Asura uru rwibutso yeretswe amateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Umwami Muhammed VI yanunamiye imibiri isaga 250,000 ishyinguye muri uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Iki gikorwa agikoze ku munsi wa gatatu w’uruzinduko agirira mu Rwanda, uruzinduko rugamije gushimangira umubano ushingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Video igaragaza Umwami Muhammed VI wa Maroc asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ohereza igitekerezo
|