Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Mozambique, Commander General Bernardino Rafael, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, CG Dan Munyuza.

Ibyo biganiro bije bikurikira inama yabaye ku Cyumweru yariki 9 Mutarama 2022, yahuje inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, ikaba yaribanze ku bimaze kugerwaho mu mezi atandatu ashize u Rwanda rwohereje Ingabo na Polisi guhashya ibikorwa by’iterabwoba muri Mozambique, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro by’uyu munsi byahuje abayobozi bombi, byibanze ku bufatanye hagati ya Polisi z’Ibihugu byombi.

Abayobozi b’inzego z’umutekano za Mozambique bayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, General Admiral Joacquim Rivas Mangrasse, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka