Umuyobozi wa Gasabo yasabye ba Gitifu b’Imirenge kugeza abarwayi kwa muganga

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yandikiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize aka Karere, abasaba gufasha abarwayi bafitanye gahunda na muganga kugerayo no kuvayo basubira mu ngo.

Ibiro by'Akarere ka Gasabo
Ibiro by’Akarere ka Gasabo

Uyu muyobozi avuga ko byagaragaye ko hari abarwayi badafite uburyo bwo kwigeza kwa muganga, bitewe n’uko ingendo z’imodoka na moto zahagaze muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus.

Iyi ni ibaruwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yandikiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ku wa Gatanu tariki 24 Mata 2020.

Umwali Pauline yashimangiye iby’iyi baruwa mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, aho avuga ko ari gahunda yitekerereje ubwe nyuma yo kubona iki kibazo cyiganje mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ndetse n’abandi baturage bari mu miryango ikennye cyangwa bahagaritse imirimo kubera kwirinda Covid-19.

Yagize ati “Hari abantu bafite uburwayi bukomeye kandi baba barahanye gahunda na muganga ariko bakaba ari abakene, kandi urabizi ko nta moto cyangwa imodoka yabona atega kugira ngo imugeze kwa muganga, ntanafite uburyo bwamufasha gutega ‘taxi voiture”.

“Nyamara Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bafite imodoka z’irondo, ziriya modoka zidufasha muri gahunda iyo ari yo yose, n’umuntu warwara agapfira mu rugo cyaba ari ikibazo cy’umutekano”.

Imodoka y'irondo ni bumwe mu buryo buzajya bwifashishwa mu kujyana abarwayi kwa muganga muri iki gihe
Imodoka y’irondo ni bumwe mu buryo buzajya bwifashishwa mu kujyana abarwayi kwa muganga muri iki gihe

Ati “Kuba Umuyobozi w’Umurenge yamenya ko hari umuntu urembeye mu rugo akamufasha kugera kwa muganga mu bitaro by’i Kigali muri ibi bihe, akaza no kumufasha gutaha, uwo ni umuturage we, ni ikintu cyumvikana.”

“Ushaka kumenyekanisha ikibazo (cy’uburwayi ufite) umukuru w’umudugudu yakuvugira, ariko tunafite telefone y’akarere ‘1520’ wahamagaraho ku buntu”.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Rwamucyo Louis-de-Gonzague, avuga ko bari basanganywe iyi gahunda yo gufasha abaturage batishoboye kujya gushaka serivisi z’ibanze, harimo no kubajyana kwa muganga.

Yavuze ko mu rwego rwo korohereza abaturage bose bafitanye ‘rendez-vous’ na muganga, basabye inzego z’ubuzima kubaharira umunsi wa gatanu wa buri cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi biragaragaza ko uyu Muyobozi bamuhaye akazi nta experience afite. Bamaze gukuraho abari bafite ubunararibonye. Taxis voiture zirakora, Ambulances zirakora kandi MINISANTE niyo bireba kurusha Umuyobozi w’umurenge ubwe. Ahubwo iyo mushyiraho imodoka zizajya zijya gufata abo barwayi kuko hari imodoka za Leta nyinshi ziparitse kandi zidakora. Mugashyiraho na tel number wahamagaraho ufite iyo appointment ukaba udafite uburyo ugenda.Naho gitifu ntiyatwara abarwayi wenyine ngo abivemo.Twibukiranye ko hari inkunga yatwanzwe yo kurwanya covid 19 yakoreshwa kukigura fuel.Coordination yabyo muyirekere minisante mwe irabarenze.

kk yanditse ku itariki ya: 29-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka