Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye Imana

Muri iki gitondo, ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda byahamije inkuru y’akababaro y’urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije Alain Mukuralinda.

Alain Mukuralinda (RIP) muri studiyo za KT Radiyo.Yari azwiho gukorana neza n'itangazamakuru
Alain Mukuralinda (RIP) muri studiyo za KT Radiyo.Yari azwiho gukorana neza n’itangazamakuru

Mukuralinda yitabye Imana mu bitaro by’Umwami Fayisali i Kigali, azize indwara y’umutima nk’uko iri tangazo ryavuze.

Inkuru y’Urupfu rwe yakomeje guhwihwiswa ku gicamunsi cy’ejo ku wa 3 Mata, ariko amakuru akomeza kuvuguruzanya.

Mu kwezi k’Ukuboza 2021 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Alain Mukuralinda ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma.

Mukuralinda wize amategeko yakoze imirimo itandukanye muri Leta, aho yabaye Umushinjacyaha akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda, umwanya yavuyeho mu 2015 ubwo yasezeraga by’igihe kitazwi mu bakozi ba Leta.

Nk’umushinjacyaha, yaburanye imanza zikomeye zirimo iz’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yari asanzwe ari n’umuhanzi ndetse agafasha n’abandi bahanzi bakizamuka gutera imbere, akaba yagiraga akabyiniriro ka Alain Muku.

Yaririmbye indirimbo zirimo Gloria ikunze kuririmbwa mu bihe bya Noheri, indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde n’izindi.

Alain Mukuralinda mu gihe yari mu kiganiro na Kigalitoday yatangaje ko yavutse mu 1970. Yize amashuri abanza mu Rugunga mu Mujyi wa Kigali, ayisumbuye ayiga i Rwamagana mu Icungamutungo, aho yavuye ajya muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1991.

Gusa ntiyashoboye kuharangiriza, ariko nyuma yagiye kwiga mu Bubiligi ibijyanye n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nakababaro ariko twihanganishije umuryangowe

Moises dusengimana yanditse ku itariki ya: 4-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka