Umuryango mpuzamahanga wabuze ikigaragaza ko u Rwanda rucuruza amabuye y’agaciro ya Congo

Impuguke z’imiryango mpuzamahanga zaje mu Rwanda kuganira ku nkomoko y’amabuye y’agaciro acukurwa mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari, zavuze ko ubwinshi bw’ibirombe mu Rwanda, uburambe no gukoresha uburyo bugezweho, byakuraho ibirego bishinja u Rwanda gucuruza amabuye y’agaciro ava muri Congo.

Impuguke z’umuryango w’abibumbye (UN GoE) zifatanyije n’iz’umuryango ufasha ibihugu guhangana n’ibibazo by’ubukungu ku isi (OECD), ndetse n’abayobozi b’u Rwanda n’ab’Inama mpuzamanahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), babitangaje mu gikorwa cyo gusura ibirombe bitandukanye biri mu gihugu, kuri uyu wa kane tariki 14/11/2013.

Ministeri y’umutungo kamere (MINIRENA) ivuga ko yafashije intumwa z’imiryango mpuzamahanga gukuraho urujijo, aho yatumije inama imaze icyumweru mu Rwanda; harimo no gusura ibirombe bitandukanye biri hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Evode Imena, Prof Ntumba Luaba wo muri ICGLR na Prof Roel Nieuwenkamp wo muri OECD, kuri mine ya Rutongo.
Minisitiri Evode Imena, Prof Ntumba Luaba wo muri ICGLR na Prof Roel Nieuwenkamp wo muri OECD, kuri mine ya Rutongo.

“Ibyo birego bikunze kubaho ariko iyo wasuye ahantu nk’aha ukareba amafaranga yashowemo, umubare munini w’abakozi (bagera ku bihumbi 10 muri mine ya Rutongo gusa), kandi mu Rwanda tukaba dufite mine 548; udashaka kubyumva ni uko yaba adashaka kubyemera”, Evode Imena, Umunyamabanga wa Leta muri MINIRENA.

Buri tsinda mu matsinda atanu y’impuguke mpuzamahanga, bagiye gusura ibirombe bicukura gasegereti, coltan, wolfram, abayobozi babo basura mine ya Rutongo (nayo icukura gasegereti), ndetse n’abasigaye i Kigali bareba ahatungayirizwa ibyangombwa bishyirwa ku mabuye, mbere y’uko yoherezwa mu mahanga.

Prof. Roel Nieuwenkamp wo muri OECD, yavuze ko yasanze ubucukuzi bwubahirije ibisabwa muri mine ya Rutongo yasuye, kandi ko yumvise hava amabuye y’agaciro menshi, ariko ko ntacyo yavuga niba u Rwanda rufite amabuye ahagije yoherezwa mu mahanga, kuko ngo atazi uko mu gihugu hose byifashe.

Mine ya Rutongo ikoresha uburyo bugezweho bw'ubucukuzi, aho akamodoka kameze nka gari ya moshi kavana amabuye mu kirombe.
Mine ya Rutongo ikoresha uburyo bugezweho bw’ubucukuzi, aho akamodoka kameze nka gari ya moshi kavana amabuye mu kirombe.

“Ubutumwa natanga ku bivugwa n’amahanga, ni uko nta kunyura ku ruhande (don’t walk away), kandi abatanga amakuru (u Rwanda) bahari, abandika bagombye gukorana n’u Rwanda ndetse n’akarere kose; jye hari byinshi nabonye bishobora gutanga amakuru ya nyayo kurusha uko umuntu yapfa kuvuga ibyo adahagazeho”, nk’uko Prof. Nieuwenkamp yatanze igisubizo.

Muri izi mpuguke harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ICGLR, Umunya-Congo Kinshasa Prof. Ntumba Luaba, wagize ati: “Nta washidikanya mu gutanga ibyangombwa byemeza amabuye ava muri iyi mine ya Rutongo, ashingiye ku kuba ari mine ya kera cyane mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababirigi, kandi ikaba ikora mu buryo bugezweho”.

U Rwanda ngo rwohereza gasegereti cyane cyane mu gihugu cya Malaysia, aho Toni imwe ya gasegereti ngo ijyanwa muri icyo gihugu ifite 70% by’ubutare bwa tin yifuzwa, ikagurwa amadolari y’Amerika ari hagati y’ibihumbi 20 na 22, nk’uko Simpenzwe Leonidas, uhagarariye ubugenzuzi bw’amabuye y’agaciro y’u Rwanda muri ICGLR yabisobanuye.

Imbere mu kirombe cya mine ya Rutongo, ahacukurwa gasegereti.
Imbere mu kirombe cya mine ya Rutongo, ahacukurwa gasegereti.

Yavuze ko i Rutongo hava toni 100 za gasegereti buri kwezi iyo bakoze neza; icyakora naho hagakoreshwa uburyo buhenze nko kuba intambi zimena ibitare zigurwa amadolari ibihumbi 100 mu kwezi, bakishyura amashanyarazi kugeza nko kuri miliyoni 70 FRW mu kwezi ndetse n’imishahara y’abakozi ibarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyoni 300.

Ku rwego rw’igihugu ngo amabuye y’agaciro yinjije miliyoni zirenga 180 z’amadolari kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka, hakaba hari intego yo kugeza kuri miliyoni 400 z’amadolari mu mwaka wa 2018, nk’uko MINIRENA ibisobanura.

Umusozi wa Rutongo (uri mu karere ka Rulindo), umaze gucukurwamo amayira ameze nk’ubuvumo areshya na kilometero 50, kuva ubucukuzi bw’icyo kirombe bwatangira mu mwaka w’1930.

Abagenzuzi mpuzamahanga b'amabuye y'agaciro, basuye mine ya Rutongo.
Abagenzuzi mpuzamahanga b’amabuye y’agaciro, basuye mine ya Rutongo.

MINIRENA ivuga ko hari abantu bagiye bazira impanuka zo kugwirwa n’ibirombe mu gihe ubucukuzi bwari bukiri ubwa gakondo, ariko ngo ibikoresho bigezweho byagiye bigabanya izo mpanuka, ndetse ko nta mucukuzi utagira ubwishingizi. Ubuyobozi bwa mine bwongeraho ko umukozi waho ahembwa umushahara w’amafaranga ibihumbi 60 buri kwezi.

U Rwanda ruza ku mwanya wa kane ku isi mu kohereza ku masoko mpuzamahanga gasegereti nyinshi, nk’uko Evode Imena yabisobanuye, kandi igihugu kirimo gushakisha uburyo cyatangiza gucukura zahabu, kuko ariyo ihenze ku masoko mpuzamahanga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka