Umupadiri wa Diyosezi ya Byumba yitabye Imana

Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere, wo muri Diyosezi Gatolika ya Byumba wari urwariye mu bitaro bya CHUK, yitabye Imana ku cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024.

Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere yitabye Imana
Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere yitabye Imana

Imihango yo guherekeza no gushyingura uwo Mupadiri izaba ku itariki ya 30 Nyakanga 2024, nk’uko bikubiye mu itangazo ryo kubika Diyosezi ya Byumba imaze gushyira ahagaragara.

Ni itangazo rigira riti “Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Papias Musengamana, afatanyije n’umuryango wa Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere, ababajwe no kumenyesha Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihayimana n’Abakirisitu bose ba Diyosezi Gatolika ya Byumba, abavandimwe n’inshuti ko uwo Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere yitabye Imana, kuri iki cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 mu bitaro bya CHUK”.

Iryo tangazo rirerekana ko imihango yo kumuherekeza no gushyingura izaba ku itariki 30 Nyakanga 2024, aho saa saba hazahimbazwa Misa yo kumuherekeza muri Katedarali ya Byumba, ikazakurikirwa no gushyingura mu irimbi rya Diyosezi ya Byumba.

Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere, yakoreraga ubutumwa bwe bwa Gisaseridoti muri Katedarali ya Byumba.

Ni urupfu rwakoze ku mitima ya benshi bakundaga uwo mupadiri, bamwe bandika ubutumwa bumwifuriza kuruhukira mu mahoro, bihanganisha n’umuryango we bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Habineza Alphonse yagize ati “Nyagasani yitangiye amwakire aruhukire mu mahoro”.

Claudine Ishimwe Nkusi ati “Ruhukira mu mahoro Padiri, watubereye umubyeyi mwiza”.

Mugabe Albert ati “Nyagasani Yezu Kristu amwakire mu bwami bwe”.

Yari urwariye mu bitaro bya CHUK
Yari urwariye mu bitaro bya CHUK

Murenzi Simeon ati “Nyagasani amwakire mu mahoro”.

Armel Kayihura ati “Yiruhukire mu mahoro Padiri yari inshuti y’abantu benshi, yajyaga anadusura mu muryango wajye, yari umuntu mwiza kweli.”

Tuyisenge Théodore ati “Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi ihoze umuryango mugari asize”.

Uwineza Davia yagize ati “Nyagasani amwiyereke iteka, aruhukire mu mahoro!”.

Undi ati “Abapadiri bacu bari kuzira iki, ko bari gupfa cyane”.

Muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024, Kiliziya Gatolika ipfushije Abapadiri babiri, aribo Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere wa Diyosezi ya Byumba, witabye Imana yariki 21 Nyakanga na Padiri Félicien Hategekimana wo muri Diyosezi ya Gikongoro, witabye Imana tariki 08 Nyakanga 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IMANA Imwakire mubayo twihanganishije abasigaye

Sinzabakwira venuste yanditse ku itariki ya: 23-07-2024  →  Musubize

Nibigendere natwe ejo tuzabakurukira.Ariko se koko bitabye Imana?Reka twumve icyo bible ibivugaho:Ijambo ry’imana ryerekana neza ko upfuye atongera kumva.Soma Umubwiliza 9,umurongo wa 5.Ahubwo rivuga ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Naho abakora ibyo itubuza,bible ivuga ko abo batazazuka,iyo bapfuye biba birangiye,batazongera kubaho.Uko niko kuli.Urundi rugero rwiza,igihe Lazaro apfa,ntabwo Yezu yavuze ko Lazaro yitabye imana,ahubwo yavuze ko Lazaro yapfuye.Byisomere muli Yohana 11:14.Tujye twibuka ko bible isobanura neza ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 23-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka