Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yitabye Imana
Amakuru yamenyekanye muri iki gitondo aravuga ko umunyamakuru Jean Lambert Gatare yitabye Imana mu ijoro ryakeye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Iyi nkuru y’incamugongo yababaje umuryango mugari w’abanyamakuru bo mu Rwanda, n’ikinyamakuru Isango Star yakoreraga by’umwihariko, akaba yari n’umwe mu bayobozi bacyo.
Jean Lambert Gatare azibukirwa ku gushimisha abakunzi b’imikino mu kiganiro Urubuga rw’imikino kuri Radiyo Rwanda.
Azibukirwa kandi no ku buhanga buhanitse mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa by’abakiriya b’ibitangazamakuru bitandukanye, aho ijwi rye ryari ryarabaye ikimenyabose.
Gatare azwi ho kuba yari umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports.
Abanyamakuru, inshuti n’abagendanye na Gatare bavuze byinshi ku buzima bwe bwaranzwe no gukora ibyo azi, kandi akabinoza ku rwego ntagereranywa.
Uwitwa Nganji Patrick yagize ati "Iyi nshuti yacu yatabarutse murI iri joro ryacyeye mu Buhindi aho yari yarajyiye kwivuriza."
Yongeyeho ati "Jean-Lambert Gatare, uzahora uri urugero rwiza rw’abanyamakuru b’imikino bogeza bidasanzwe umupira w’amaguru. Imvugo ’igikurankota’, ’kwisusura ishoti’ ... oh Gatare! Ni wowe wabatije Rayon Sport ’Igikanu cy’imfizi."
Yakomeje avuga ko Gatare na Marcel Rutagarama bamaze irungu abakunzi ba sport, ariko yongeraho ati "mwadukundishije umupira."
Yonegeyeho kandi ati "ukiri kuri radio y’igihugu, ibiganiro Perezida wa Repubulika yabaga yatanze mu cyongereza wabisemuraga mu Kinyarwanda gitomoye, ukabitugezaho ukoresheje imivugire isa n’iye maze abatarumvaga icyongereza ntitube ba mbonabihita. Oh Gatare!"
"Amatangazo yamamaza wayateguranaga ubuhanga buhangamura uburangare, ufatanyije na Straton, mukayatugezaho anogeye amatwi, maze tukabirahira tugira tuti ’Umva abahanga uwampaye inka!"
Aha niho yasezeye kuri nyakwigendera agira ati "Imana iguhe iruhuko ridashira munywanyi Jean Lambert Gatare."
Gatare avuka mu Karere ka Ngororero, ahitwa i Nyange, muri Komini Kivumu ya cyera, Aha i Nyange niho Gatare yari yararokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yahitanye ab’umuryango we.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|