Umujyi wa Gicumbi uratera imbere umunsi ku wundi (Amafoto)
Gicumbi ni umwe mu mijyi y’u Rwanda igenda itera imbere, bikagaragazwa n’inyubako ndende zizamurwa muri uwo mujyi, no mu bindi bikorwa remezo birimo imihanda.

Ni Umujyi ufatwa nk’uwa kabiri mu Ntara y’Amajyaruguru, inyuma y’umujyi wa Musanze. Igice kinini cy’umujyi wa Gicumbi cyubatse mu Murenge wa Byumba, hakaba n’ibindi bice bitandukanye by’umujyi byubatse mu yindi mirenge irimo Kaniga.
Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda yubatse ku Mulindi w’Intwari, ni kimwe mu byongera abantu mu mujyi wa Gicumbi bitewe n’Ubukerarugendo bukorwa n’abaza gusura iyo ngoro, aho usanga indake Perezida Paul Kagame yubakiwe mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Umunyamakuru wa Kigali Today yagaragaje uburyo umujyi wa Gicumbi ukomeje kugenda utera imbere, yifashishije amafoto ya zimwe mu nyubako zigenda zizamurwa muri uwo mujyi, imihanda ya kaburimbo yubakwa, n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.




























































Ohereza igitekerezo
|