Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira nturi nyabagendwa kubera ibiza

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu ko kubera imvura nyinshi yaguye, yatumye igice kimwe cy’umuhanda Muhanga -Ngororero-Mukamira cyangirika ugiye kugera ku kiraro gihuza Umurenge wa Rambura na Jomba, ubu uyu muhanda ukaba utari nyabagendwa.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Polisi yamenyesheje abifuza kujya muri ibyo bice ko bakoresha umuhanda Kigali- Musanze-Rubavu. Isaba kandi abaturage kwihangana mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.

Ibice by’Uburengerazuba n’Amajyaruguru bimaze iminsi byibasiwe n’ibiza byahitanye abantu, byangiza ibikorwa remezo birimo imihanda, ibiraro, imyaka ndetse n’ibindi.

Ni ubwa kabiri uyu muhanda wangijwe n’ibiza muri uku kwezi, kuko no ku itariki ya 02 Gicurasi 2020, nabwo Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko wangijwe n’ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomeze kudufasha kuko turakomerewe murakoze imana ibabehafi

Iradukunda yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka