Umugaba mukuru w’Ingabo za Bénin ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, Umugaba murukuru w’Ingabo za Bénin, Brigadier General Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, rugamije kunoza umubano hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Brig Gen Fructueux Candide, yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) aho yakiriwe n’Umugaba mukuru wa RDF, Gen. Jean Bosco Kazura, bakaba bagiranye ibiganiro mu rwego rwo barusheho kunoza umubano usanzweho hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Brig Gen F. Gbaguidi yavuze ko mu byo yasabwe na Perezida wa Repubulika ya Bénin, Patrice Talon, harimo kungurana ibitekerezo, gusangira ubunararibonye, guhana amakuru ku bijyanye n’umutekano na mugenzi we w’u Rwanda.

Ku gicamunsi, Brigadier General Fructueux Candide Ahodegnon Gbaduidi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira imibiri isaga ibihumbi 250 ihashyinguye. Yanasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo muyobozi kandi yasuye ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, iri ku Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka